Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yemeye ko Amerika yamenye amakuru yemezaga ko u Burusiya bushobora kugaba ibitero muri Ukraine, igahitamo gutangira kohereza intwaro muri icyo gihugu mu rwego rwo kugifasha kwitegura intambara. Uyu mugabo yavuze ko mu mezi atandatu mbere y’uko intambara itangira, Amerika yohereje muri Ukraine intwaro ’mu buryo bw’ibanga,’ kugira ngo “twizere ko neza ko bafite ibyo bakeneye mu rwego rwo kwirwanaho.” Ku rundi ruhande, Blinken yemeje ko izi ntwaro ari zo zafashije Ukraine kwirwanaho ikarinda Umurwa Mukuru wayo, Kyiv, ubwo…
SOMA INKURUCategory: Amakuru mashya
Icyo inyandiko zo guta muri yombi zisobanuye kuri Israel na Hamas
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasubizanyije uburakari bwinshi ku makuru yuko ashobora gushyirirwaho urwandiko rwo kumuta muri yombi ku byaha byo mu ntambara no ku byaha byibasira inyokomuntu. Yavuze ko iyo ari “imyitwarire igayitse yo ku kigero cyanditse amateka”. Yavuze ko Israel irimo “kurwana intambara ifite ishingiro na Hamas, umutwe w’iterabwoba ukora jenoside wagabye igitero cya mbere kibi cyane ku Bayahudi kibayeho nyuma ya Jenoside y’Abayahudi”. Mu kwibasira cyane umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), Netanyahu yavuze ko uwo mushinjacyaha Karim Khan ari umwe “mu bibasira cyane Abayahudi muri…
SOMA INKURURANGO SUPER MARKET isoko ry’icyerekezo riziye igihe
Ni isoko ryari risanzwe rikora ariko kuri ubu rikaba ryarubatswe mu buryo bujyanye n’icyerekezo riherereye i Rango, mu murenge wa Mukura, mu karere ka Huye. Ni isoko rije rifite umwihariko kuko umuntu yakwinjiramo agahaha ibyo akeneye (ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’inkweto, n’ibindi ). Biteganyijwe ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro tariki 15 Ukuboza 2023. Abahaturiye bagaragaza ko bishimiye iri soko ry’icyerekezo ribegerejwe kandi ngo baryitezeho kurushaho kunoza imibereho yabo mu buryo bwo kubona akazi, guhaha neza bizira inenge hafi yabo UBWANDITSI: umuringanews.com
SOMA INKURUHealth ministry urged to clarify difference between advertisement and information
There are unclear elements within the Ministry of Health’s guidelines against advertisement of medicine and medical services and, therefore, there is a need to differentiate between informative content and advertising, a top media official has said. As per the 2019 ministerial guidelines, advertisement of medicines and medical services through various means including the media, street loudspeakers, social media, and so on is prohibited. In an interview with The New Times, Emmanuel Mugisha, the Executive Secretary of Rwanda Media Commission (RMC), acknowledged that it is unethical to advertise medicines and medical services…
SOMA INKURUNyagatare: Abayobozi basabwe kudasiragiza ababagana
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurinda akarengane, Yankurije Odette, yasabye abayobozi bo mu karere ka Nyagatare, gushishikariza abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane aho kugana inkiko, kuko bibatesha umwanya n’ubushobozi ndetse hakaba n’ubwumvikane bucye na bagenzi babo. Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023, mu bukangurambaga bwo kwakira no gukemura ibibazo by’akarengane, igikorwa cyabereye mu Kagari ka Cyabayaga, Umurenge wa Nyagatare. Yankurije avuga ko hari abaturage bagira ikibazo bakihutira mu rukiko nta hantu na hamwe babanje kukigeza, rimwe na rimwe bakigeza no ku bayobozi nabo bakabohereza mu nkiko,…
SOMA INKURU‘Nishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina’ – Biden
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko yishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina, nyuma yuko mu 2021 yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba. Mu itangazo, Perezida Biden yagize ati: “Nishimiye irekurwa uyu munsi [ku wa gatanu] na Leta y’u Rwanda rya Paul Rusesabagina. “Umuryango wa Paul ufite amashyushyu yo kongera kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] kandi nsangiye ibyishimo na wo ku nkuru nziza y’uyu munsi. “Nshimiye Leta y’u Rwanda yatumye uku kongera guhura gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul…
SOMA INKURUNubwo atahawe igisubizo Umunyarwandakazi yabajije ikibazo Perezida Felix Tshisekedi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ubwo bari mu nama y’ihurro ry’abayobozi yiga ku bukungu iteraniye i Davos mu Busuwisi, Umunyarwandakazi Clare Akamanzi uyobora RDB, yabajije Perezida Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi impamvu igihugu cye kitemera imikoranire n’abandi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu ayobora by’umwihariko mu burasirazuba bwacyo. Akamanzi yagize ati “Niba ikibazo cy’umutekano ari imbogamizi kuri mwe, niba mufite ubushobozi bwo kugikemura, mwagakwiye kuba mwarabikoze cyera, nifuzaga kumenya impamvu mutifuza imikoranire mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije gushaka umuti urambye?…
SOMA INKURUIhohoterwa rikomeye rikorerwa abakobwa bo mu kabari
Iyo utembereye mu tubari dutandukanye usanga abakobwa badukoramo bakunze kuba bambaye imyenda migufi ariko ntumenye impamvu yabyo. Nubwo abenshi muri aba bakobwa n’abagore bakunze kugaragara bambaye iyi myenda migufi izwi nk’impenure, bamwe bavuga ko bidaterwa n’amahitamo yabo. Bamwe muri aba bakobwa baganiriye na IGIHE bavuze ko bose bataba bifuza kwambara amajipo magufi, ahubwo akenshi babitegekwa na ba nyir’utubari ngo kuko aribyo bituma babona abakiliya benshi. Banemeza ko hari na ba nyir’utubari bahitamo kudodeshereza abakozi babo imyenda isa kugira ngo bagaragare neza ariko abakobwa bakabadodeshereza amajipo magufi. Uwimana Liliane, ni umukobwa…
SOMA INKURUOMS iratanga impuruza ku bwoko bushya bwa Covid-19
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko hari ibyago byinshi byo kuba havuka ubwoko bushya bwa Covid-19 aho ubuzwi nka Omicron, uyu muryango ugaragaza ko hakiri ubwandu busaga 500 bwabwo bukiri gukwirakwira. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko imibiri y’abatuye Isi yamaze kuzamura ubudahangarwa bwayo bwo guhangana na Covid-19 ariko avuga ko hari impungenge ku bundi bwoko bushya bwa Coronavirus bushobora kuza. Ati “OMS igereranya ko nibura 90% by’abatuye Isi bamaze kugira ubudahangarwa bwo guhangana na Virusi ya SARS-Cov-2, biturutse ku nkingo zagiye zitangwa.” Yakomeje ati…
SOMA INKURURwanda: Urubyiruko rube maso SIDA iravuza ubuhuha
Nta wakwirengagiza byinshi byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya virusi itera SIDA, ariko haracyari urugendo mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kurandura ubwandu bushya kuko bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, muri bo abenshi bakaba ari igitsina gore. Ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya Virusi itera SIDA, wijihijwe none tariki ya 1 Ukuboza, ufite insanganyamatsiko igira iti ” Rubyiruko tube ku isonga mu kurwanya no guhangana na SIDA”, hagaragajwe impungenge zikomeye z’ubwiyongere bwa VIH/ SIDA mu rubyiruko bamwe muri rwo berekana icyibyihishe inyuma. Ndagiwenimana Polinaire, umusore…
SOMA INKURU