Baratabaza nyuma y’ifungwa rya nyina bakisanga mu ruhuri rw’ibibazo


Abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka irindwi n’uw’imyaka 12 batuye mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, babayeho mu buzima bubabaje nyuma y’aho nyina wakoraga uburaya afunzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge.

Aba bana bavuga ko bari kugorwa no kubona aho kurara n’icyo kurya ndetse batari no kubasha kujya kwiga bakaboneraho gusaba ubufasha.

Ubwo bari bagiye ku biro by’Umujyi wa Kigali gutakambira ubuyobozi kugira ngo bube bwarekura nyina, umwe yabwiye itangazamakuru ati “ Twabonye baza kumutwara nyuma batubwira ko bamufunze.”

Yemeza ko babayeho nabi kuko badapfa korohererwa no kubona icyo kurya n’aho kuryama no kugira ngo babone ababacumbikira biba bigoye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Mpazimpaka Patrick, yabwiye IGIHE ko uyu mugore  na bagenzi bazira kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge.

Yagize ati “ Abana bafite aho baba ntabwo baba mu gasozi, twavuganye n’umuyobozi w’umudugudu kugira ngo bite kuri abo bana.”

Yongeyeho ko uyu mugore na bagenzi be bicuruza bakunze guteza umutekano muke mu mudugudu batuyemo uterwa n’impamvu zitandukanye harimo no kurwanira abagabo.

 

 

Ubwanditsi: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.