Umunsi w’abakozi usanze benshi bibaza irengero ry’igenwa ry’umushahara fatizo

Mu gihe nta mukozi uzi neza impamvu zakomeje kudindiza igenwa ry’umushahara fatizo mu Rwanda, abakozi benshi bakomeje kubaho bigoranye biturutse ku guhembwa intica ntikize, ibi bikaba bikomeje kuba ikibazo aho ibicuruzwa byikuba mu biciro aho kugeza ubu harimo n’abizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo batazi igihe umushahara fatizo uzavira mu magambo ukaba impamo. Ingingo ya 68 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo muri 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe muri 2018 n’iririho ubu, rikaba…

SOMA INKURU

Bihaye igihe cyo gutegeka bise inzibacyuho

Nyuma y’amezi umunani ubutegetsi bwa Alpha Condé buhiritswe muri Guinée, agatsiko ka gisirikare kamuhiritse ku butegetsi katangaje ko inzibacyuho izamara amezi 39, ni ukuvuga imyaka isaga itatu. Byatangajwe na colonel Mamady Doumbouya uyoboye igihugu kuri ubu, nyuma y’igitutu ako gatsiko kamaze iminsi gashyirwaho ngo gatangaze igihe ubutegetsi buzasubirizwa mu maboko y’abasivile. Mu ijambo yagejeje ku baturage binyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, colonel Mamady Doumbouya yavuze ko atari umwanzuro wafashwe n’abantu runaka ku giti cyabo, ahubwo ko waturutse mu biganiro byakozwe hagati y’inzego zitandukanye, nkuko RFI yabitangaje. Biteganyijwe ko uwo mwanzuro wafashwe…

SOMA INKURU

Imikorere n’umusaruro w’Ikigo Isange One Stop bisigaye bihuruza amahanga

Minisitiri ushinzwe Iterambere ry’Umugore muri Congo Brazaville, Ines Nefer Ingani, n’itsinda yari ayoboye bagaragarijwe uruhare rw’ikigo Isange One Stop Center kiri mu bitaro bya Kacyiru mu gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umusaruro wayo mu guhangana n’icyo cyaha. Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, Isabelle Kalihangabo, yagaragaje ko ubusanzwe mu Rwanda Isange one stop center yagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibyaha byiganjemo ibirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yakomeje atangaza ko Isange One stop Center itarashyirwaho hari uburyo abahohotewe bitabwagaho ariko wasangaga hari aho badashoboye kugera. Ati “Kugeza…

SOMA INKURU

Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi yagejejwe mu Rwanda

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mata 2022 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo  nibwo bwakiriye Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suèe kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho. Jean Paul Micomyiza yavukiye i Cyarwa mu karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’. Muri Kaminuza yari muri “Comité de crise”,…

SOMA INKURU

Intimba ku barokotse Jenoside igihe cyose abarundi babiciye bakidegembya

Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni abari barahungiye muri komini zitandukanye zegereye igihugu cyabo, nko mu cyahoze ari komini Ntongwe kuri ubu hakaba ari mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango. Ahandi ni ahahoze ari muri perefegitura ya Butare, kuri ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara, haka hibazwa kugeza ubu icyakorwa kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.https://umuringanews.com/?p=10086 Kankindi Dorothée warokokeye Jenoside mu yari komini ya Ntongwe, yavuze ko Abarundi bari barahungiye mu icyo gice bishe Abatutsi bakajya babakuramo imitima bakayotsa bakayirya. Ati “Twebwe…

SOMA INKURU

Uzayobora abasaga miliyoni 67 mu myaka 5 yamenyekanye

Amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, yarangiye Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere ku majwi 58.2% mu gihe uwo bari bahanganye Marine Le Pen yagize 41.8%. Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022, bakaba bari imbere mu bakandida 12 bayitabiriye, Perezida Emmanuel Macron yari yagize amajwi 27.85% mu gihe Marine Le Pen yabonye 23.15%. Abafaransa barenga…

SOMA INKURU

Uko yabashije guhangana n’ingaruka zo gufatwa ku ngufu mu myaka 28

Nyuma y’imyaka 28 habayeho Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu Rwanda hagaragara abari abakobwa ndetse n’abagore basambanyijwe n’abicanye babiciye ababo, bamwe muri bo bakaba baratewe inda abanda banakurijemo indwara, ariko hari abemeza ko bitabaciye intege mu rugamba rwo guharanira kubaho kandi neza. Mukampazimpaka warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuri ubu akaba atuye mu karere ka Gasabo, yemeza ko yafashwe ku ngufu n’interahamwe zamwiciye umuryango zigera kuri eshatu, afite imyaka 15, bamutera inda yavutsemo impanga ariko banamusigira uburwayi, yemeza ko bitamubujije kwiteza imbere. Ati “Ku…

SOMA INKURU

Perezida wa Turikiya yaba agiye gukora ibyananiye abandi muri Ukraine?

Mu kiganiro yagiranye kuri telefoni na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan Turkey yiyemeje gukora ibishoboka byose mu guhuza u Burusiya na Ukraine, hagamijwe  guhagarika intambara. Perezida Erdogan muri ibyo biganiro, yashimangiye ko ari ngombwa gushyiraho uburyo abasivili bakomerekeye mu mujyi wa Mariupol bahabwa ubutabazi ndetse ko Turikiya yibona nk’igihugu gishobora gutanga umutekano kuri Ukraine. Perezida Zelensky na we yanditse kuri Twitter ko yagiranye ikiganiro na Erdogan, ashimangira “ubwihutirwe bwo gutabara abasivili muri Mariupol, harimo n’abari mu ruganda rwa Azovstal ndetse n’igurana ry’abasirikare bafashwe.” Yakomeje…

SOMA INKURU

Uwitabiriye Miss Rwanda afite ubumuga akomeje guterwa inkunga mu mushinga we

Uwimana Jeanette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wakunzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akaza no kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira umushinga mwiza akomeje gushyikirwa nabantu batandukanye barimo Shirimpumpu umuyobozi w’aborozi b’ingurube mu Rwanda yiyemeje kumushyigikirakubw’umushinga we. Shirimpumpu avuga ko yiteguye gufasha Miss Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, binyuze muri Kampani yashinze ikora ubworozi bw’ingurube yise Vision Agribusiness Farm LTD (VAF), nyuma y’uko abonye ko Uwimana Jeannette ari umukobwa watinyutse gukora umushinga w’ubworozi bw’ingurube urubyiruko rutinya, amushimira ko ibyo yakoze ari ubutwari. Ati “Uriya…

SOMA INKURU

Rwanda: Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Mu murenge wa Kibimbi, mu karere ka Nyamasheke inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatandatu, yishe abantu batanu barimo abana bane. Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko ahagana saa tanu z’ijoro aribwo inkangu yamanukanye imbaraga ikubita inzu y’umukuru w’umudugudu wa Gitsimbwe, urukuta rw’inzu rugwa ku bana bane bari baryamyemo batatu b’abahungu bahita bitaba Imana. Umwe bamuvanyemo arembye ajyanywa kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Karengera. Abana bitabye Imana barimo umwe w’imyaka icyenda, uw’imyaka umunani n’uw’imyaka 12. Uri kwitwaho…

SOMA INKURU