Uko gahunda nshya y’ibimoteri ihagaze mu kubungabunga ibidukikije


Buri munsi toni zirenga 500 z’imyanda ziva mu mujyi wa Kigali, amasoko, amaduka, ingo ndetse n’amashuri aribyo bifite uruhare runini mu gutanga uwo mwanda, ndetse aho abatari bake babona imodoka zirirwa zitunda uwo mwanda bibaza aho ushyirwa ndetse niba nta n’ingaruka bigira ku bidukikije.
Ariko iki kibazo kibazwa n’abatari bake, leta ntiyakirengagije kuko kugeza ubu imaze gushyiraho uburyo bushya bw’ibimoteri bigezweho bikoresha ikoranabuhanga, aho imyanda ibora itandukanywa n’itabora bityo bikorohereza n’abashinzwe kubyaza umusaruro iyo myanda, aho kuri aho bimenwa nta ngaruka bikigira ku bidukikije nk’uko byahoze kera, aho wasangaga ahamenwa imyenda habaga habaye umwanzi ukomeye w’ibidukikije.

Kuri ubu uburyo bushya bwatumye habaho ibimoteri bitatu ahashyirwa imyanda ibora, itabora ndetse n’ahashyirwa imyanda y’ibyuma. Ibi bituma , aha mbere hahoraga umwanda kubera ibibora imvura yagwamo bikajenga ndetse bikanakurura umunuko, ubu buryo bushya butuma nta wamenya ko harimo n’imyanda k’ubw’uburyo bw’ikoranabuhanga  bwubakanye.

Muri Nyakanga 2021, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubu buryo bushya bw’ibimoteri bikoresha ikoranabuhanga ariko bwifashishije amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Higiro Alice, umukozi ushinzwe gahunda ya smart cities muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na innovation,  yatangaje ko gahunda yo kuvangura imyanda nimara gukurikizwa mu buryo bwuzuye, imicungire y’imyanda izakemura bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abashinzwe kuyikusanya ariko kandi akanashishikariza abatwara imyanda gutangira gukoresha amakamyo afite ibyumba bitandukanye bishobora gutwara imyanda ivanguye, bityo tukanubahiriza na gahunda yo kubungabunga ibidukikije.

Kugeza ubu ahantu 5 mu mujyi wa Kigali  hamaze gushirwa ibyo bimoteri ni mu isoko rya Zinia, irya Kimironko, irya Nyabugogo, irya Mulindi ndetse no mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karama.

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.