Guverineri yakubiswe urushyi ari gutanga ikiganiro


Guverineri w’Intara ya Azerbaijan y’Iburasirazuba muri Iran, Zeinolabedin Khorram, yakubiswe urushyi ubwo yari ari gutanga imbwirwaruhame mu nama yari yitabiriye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021.

Zeinolabedin Khorram hashize iminsi mike agizwe Guverineri wa Azerbaijan y’Iburasirazuba. Ubwo yari ari kuvuga ijambo mu nama yabereye mu musigiti witiriwe Imam Khomeini, hari umugabo watambutse amusanga ku ruhimbi, amukubita urushyi.

Amashusho yashyizwe kuri Internet n’Ibiro Ntaramakuru Fars News Agency, agaragaza umugabo ahaguruka mu ruhame aho abandi bari bicaye, kugeza ubwo yasangaga Khorram akamukubita urushyi, akanamuhirika.

Abashinzwe umutekano bahise bahagoboka, bafata uwo mugabo baramusohora.

Iyo nama kandi yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’Umutekano n’abakora mu biro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei.

Hari ibinyamakuru byatangaje ko uwo mugabo wakubise Guverineri yitwa Ayoub Alizadeh akaba asanzwe mu Ngabo za Iran.

Uwafashwe ngo yabwiye Polisi ko yakubise Guverineri kubera ko yakingije umugore we Covid-19, aho kwita ku bagore b’abandi.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.