Umuringanews

Amakuru y'umumaro

Rulindo: Ibiza byibasiye ibikorwa n’inyubako binyuranye

Imvura irimo urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, yangije inzu z’abaturage zigera kuri 216 harimo inyubako y’ikigo nderabuzima n’amapoto umunani y’amashanyarazi aragwa.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, aho bwemeje ko ibyangijwe n’imvura yaguye kuri uyu wa Gatandatu, yasenye inzu zigera kuri 216 zirimo izituwemo, ibikoni n’ubwiherero.

Iyi mvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye saa munani n’igice igeza saa kumi n’igice z’amanywa yangiza ibisenge by’inzu 123 z’abaturage bo mu tugari twa Rutonde, Rubona na Kajangwe mu murenge wa Shyorongi, mu karere ka Rulindo, inyubako ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi zakorerwagamo n’Ishami rya Mituweli n’aho babagira, Petite Chirurgie n’amapoto atandatu y’amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yemeje ko hari ibyamaze kumenyekana mu byangijwe n’ibiza.

Yagize ati “Hamaze kwangirika block ebyiri z’Ikigo Nderabuzima cya Rwahi, igikoni cy’Ishuri ribanza rya Muvumu, amapoto umunani y’amashanyarazi, inzu 123 z’abaturage, ibikoni 48, inzu zo mu annexe 13 n’ubwiherero 32. Byangije kandi ibiraro by’amatungo bitatu. »

« Muri ibyo byose tubabwiye harimo n’imyaka yangijwe y’urutoki ruri kuri hegitari, ibishyimbo biri kuri hegitari 0,7, ibigori biri kuri hegitari eshanu, imyumbati iri kuri hegitari 0,2 n’imigozi y’ibijumba iri kuri hegitari 0,3 ».

Yasabye abaturage gukomeza gutabara abagize ibibazo no kuzirika ibisenge bigakomera cyane mu kwirinda ko byatwarwa n’umuyaga.

Kuri ubu, akarere ka Rulindo karacyari kubarura ibyangitse byose kuko uyu muyaga n’urubura byangije n’imyaka yari mu mirima y’abaturage yiganjemo urutoki, ibishyimbo, ibigori, imyumbati n’ibindi no gushakisha ubufasha bwo kugoboka abatishoboye bagizweho ingaruka n’ibiza.

 

Ku kigo nderabuzima cya Rwahi inyubako ebyiri zavuyeho ibisenge

 

 

Ibisenge by’inzu 68 nibyo bimaze kumenyekana ko byatwawe n’imuyaga

 

Amapoto y’amashanyarazi ni bimwe mu byangijwe n’imvura yaguye ivanze n’umuyaga

 

ubwanditsi@umuringanews.com
Sangiza abandi iyi nkuru