Abafana ba Rayon Sports bayakiranye ibyishimo


Byari ishema kuri Rayon Sports yasesekaye i Kanombe Saa tatu n’igice z’ijoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, inakirwa n’abafana baringaniye ariko bari bitwaje indabyo zo gushimira abakinnyi, Rayon Sports ikaba itahutse nyuma yo gutungurana itsindira Gor Mahia muri Kenya ibitego 2-1 ku Cyumweru.

Abafana ba Rayon Sports bifotoranya na Manishimwe Djabel

Iyi kipe yerekeje muri Kenya gukina umukino wo kwishyura na Gor Mahia mu marushanwa ya CAF Confederation Cup, ntawe uyiha amahirwe kuko yaherukaga gutsindwa na Mukura VS ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Byongeye kandi yagiye ifite abakinnyi 15 gusa aho kuba 18 nk’uko bisanzwe ndetse ikaba itari inafite inkingi zayo za mwamba Ndayishimiye Eric Bakame, Kwizera Pierrot, Hussein Tchabalala n’abandi bayivuyemo. Hari kandi abari mu bihano nka Mukunzi Yannick na Christ Mbondi bamenyerewe cyane muri iyi kipe.

Gor Mahia ni imwe mu makipe akomeye mu Karere by’umwihariko itajya ipfa gutsindirwa ku kibuga cyayo Moi International Sports Centre Kasarani i Nairobi, mu mikino 10 iheruka akaba nta yindi kipe yari yarabashije kubikora.

Abakinnyi ba Rayon Sports basohoka ku kibuga cy’indege bakirwa na perezida w’abafana

Aya makipe yombi yari yaranganyije ibitego 2-2 mu mikino ubanza i Kigali, ariko mu wo kwishyura Rayon Sports ibifashijwemo na Bimenyimana Bonfils Caleb na Rutanga Eric, yatahanye amanota atatu.

Abafana ba Rayon Sports hamwe na Perezida wabo

Kugeza ubu Rayon Sports ni iya gatatu mu itsinda n’amanota atandatu ikaba irushwa abiri na Gor Mahia na USM Alger, ziyoboye ariko zizahura ku munsi wa nyuma, ibi bisobanuye ko iramutse itsinze yagira amanota icyenda ikaba yazamukana muri ¼ n’ikipe yaba yatsinze hagati ya Gor Mahia na USM Alger.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.