Uburyo bwo kubona ibinini birinda kwandura VIHSIDA bya ‘PrEP’ bugiye koroshywa


Inzego z’Ubuzima mu Rwanda ziri mu igerageza rigamije korohereza abaturarwanda bose kubona ibinini birinda umuntu kwandura virusi itera SIDA bya PrEP (pre-exposure prophylaxis) ubu bihabwa gusa abafite ibyago byinshi byo kwandura iyi virusi.

Umwaka ushize wa 2020 nibwo hatangiye igeragezwa ry’ibi binini mu Rwanda, bitangirira mu bigo nderabuzima icumi byo mu Mujyi wa Kigali ngo harebwe ubushobozi bifite bwo kurinda umuntu kwandura VIH, nyuma bibone gukwirakwiza hose.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kugeza ubu ibi binini bimaze kugera mu bigo nderabuzima 192 mu gihugu hose, aho biri kugeragerezwa ku bafite ibyago byinshi byo kwandura virus itera SIDA.

Umukozi wa RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya SIDA, Ayingoma Jean Pierre, yagize ati “Ubu amatsinda y’abantu bahabwa ibyo binini ni abashakanye umwe ufite HIV undi ntayo, aho utayifite abifata kugira ngo atayandura. Irindi tsinda ni iry’abakora akazi k’uburaya kuko baryamana n’abantu benshi kandi inshuro bakoresha agakingirizo zikaba ari nke.”

“Irya Gatatu ni iry’ababana bahuje ibitsina kuko nabo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura aka gakoko cyangwa se batanazi uko bahagaze.”

Ayingoma akomeza avuga ko mu gihe igeragezwa ry’ibi binini rirangiye, bazatangira kureba uko byashyirwa muri ‘pharmacie’ hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bigonderabuzima ku buryo buri wese ubishaka yabibona.

Umuyobozi mu Muryango Uharanira Guteza Imbere Ubuzima (HDI), Ingabire Emery Jocelyne, avuga ko hari porogaramu bafite igenewe aba bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura VIH, akaba ariyo yifashishwa mu kubamenya no kubaha ubufasha bukenewe nko guhabwa ibi binini.

Ati “Ni iby’ingenzi ko dutangirira kuri aya matsinda, kuko nk’urugero, abakobwa cyangwa abagore bakora akazi k’uburaya bafite ibyago bya kwandura VIH ku rugero rwa 45.8% mu gihe ku bandi bantu basanzwe ari 3%.”

Ikigo gishinzwe kurinda no kurwanya indwara, CDC, gitangaza ko ibinini bya PrEP bifite ubushobozi bwo kurinda VIH ku rugero rwa 99% igihe ‘byafashwe neza hakurikijwe amabwiriza ya muganga’ gusa ubushobozi bw’uyu muti bushobora kuba buke bitewe n’uko ufatwa cyane ku bawitera bakoresheje inshinge.

Imibare yo mu 2019 ya RBC igaragaza ko ikigero cyo kwandura VIH/SIDA mu Rwanda kiri kuri 3% ndetse ko habarurwa abantu bakuru 210.200 bafite VIH SIDA, aho benshi muri bo ari abagore.

 

 

Source: The New Times


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.