Zambia hashobora kuba impinduka mu bimenyerewe mu matora y’Afurika


Nubwo amajwi yose atarashyirwa hanze y’amatora yabaye ejo hashize, amahirwe menshi ari guhabwa utavuga rumwe n’ubutegetsi Hichilema wigeze gutsindwa na Edgar Lungu mu matora yo mu 2016, aho hanavuzwe ko habayemo kwiba amajwi.

Biravugwa ko Hichilema uri ibumoso ari kugenda arusha amajwi Perezida Edgar Lungu uri iburyo 

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora kuri uyu wa 14 Kanama 2021, yagaragaje ko muri site z’itora 15 mu 156 z’iki gihugu, umuherwe Hakainde Hichilema w’imyaka 59,  umukandida w’Ishyaka United Party for National Development (UPND) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia, yagize amajwi 171.604 mu gihe Edgar  Lungu umaze imyaka itanu ayobora Zambia yagize 110.178.

Ishyaka riri ku butegetsi rya Patriotic Front, Perezida Lungu abarizwamo ryatangaje ko ryizeye intsinzi muri aya matora kuko hagaragaye ubwitabire bwinshi bw’abatora mu duce tubamo abarwanashyaka baryo benshi.

Perezida Edgar Lungu w’imyaka 64 aramutse atowe yaba agiye kuyobora Zambia muri manda ya Kabiri y’imyaka itanu mu gihe Hakainde Hichilema bahanganye aramutse atsinze we yaba ari manda ye ya mbere.

Nevers Mumba uri mu bakandida 14 biyamamaje ku mwanya w’umukuru w’igihugu yavuze ko aya matora ari kamarampaka yerekana ko ishyaka rya Patriotic Front ridafite ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu.

Mu gihe iki gihugu kiri guhura n’ibibazo bikomeye mu rwego rw’ubukungu byatejwe n’icyorezo cya Covid-19, urubyiruko rwacyo rungana na 36.7% by’abaturage ba Zambia rwasabye ko habaho amavugurura mu bukungu azarufasha kubona amahirwe y’akazi.

 

UWITONZE Euphrasie


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.