Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bugarura yatawe muri yombi


 

Ejo hashize kuwa 15 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yataye muri yombi umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bugarura mu Karere ka Rutsiro, ahetse umufuka w’urumogi kuri moto.

Uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri yemereye itangazamakuru ko atari azi ko ari urumogi ahetse kuko ari umuntu wamuhaye igikapu, ariko atari azi ikirimo, yagize ati “Nari mvuye ku kazi ngeze i Muramba mpura n’umwarimu dukorana ampa umufuka uri mu gikapu arambwira ngo harimo isambaza ngo ninkimujyanire nkimuhere imodoka igiye i Kigali, ampa na numero ya shoferi. Nuko ngeze aho bita Ku rya Nyirakabano mpahurira n’iyo modoka, irahagarara, nuko havamo umushoferi n’abagabo batatu bahita bamfata”.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuli ahetse urumogi kuri moto

Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira we avuga ko uyu Muyobozi w’ikigo yafashwe ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Rutsiro batanze amakuru agahita afatwa.

Yagize ati “Uyu muyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Bugarura, ejo mu ma saa cyenda twamufatiye i Karongi mu Murenge wa Rubengera. Kugira ngo afatwe habaye ubufatanye bw’abaturage kuko ahaguruka polisi yari yabimenye araza ahura n’abapolisi afatanwa ibiro 18 by’urumogi rufunze mudupfunyika turenga ibihumbi bitandatu dufite agaciro karenga miliyoni.”

“Ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, rukorera kuri sitasiyo ya Rubengera, aho arimo gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha.”

Ku birebana nuko uyu muyobozi yaba yaratwaye ibintu atazi, CIP Gasasira avuga ko ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko abaturage batanze amakuru kandi aho yanyuraga hari hazwi, akabikora yitwaje izina ryo kuba ari umuyobozi w’ishuri.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yicaye iruhande rw’urumogi yafatanywe

Nk’uko biteganywa mu Ngingo za 593 n’iya 594 zo mu gitabo cy’amategeko ahana, icyaha nikiramuka kimuhamye, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itanu n’ihazabu iri hagati ya 50.000Frw kugeza ku 500 000Frw.

 

NYANDWI Benjamin

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment