AS Kigali irerekeza i Kampala mu marushanwa ya CAF Confederation Cup


AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, irerekeza i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu gukina na KCCA FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri uzaba ku wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021.
Ubwo abakinnyi bari bategereje gufata rutemikirere bajya mu marushanwa
Abakinnyi 23 umutoza Nshimiyimana Eric yahisemo 

Nsabimana Eric, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaini, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Bishira Latif, Kwizera Pierrot, Biramahire Abeddy, Orotomal Alex, Rurangwa Mossi, Rugero Chris, Kayitaba Jean Bosco, Ndekwe Félix, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Sudi Abdallah, Bate Shamiru, Hassan Rugirayabo, Ishimwe Christian, Karera Hassan na Bayisenge Emery.

Ikipe y’Umujyi irahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Saba z’amanywa, ifite abakinnyi 23.

Umukino ubanza ntiwabaye, ariko AS Kigali yateye KCC FC mpaga y’ibitego 2-0 kubera ko iyi kipe y’i Kampala yagize umubare muto w’abakinnyi batageze kuri 15 nyuma y’uko babiri mu bo yari yazanye, banduye COVID-19, isigarana abakinnyi 13.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwafashe icyemezo cyo kugenda kare kugira ngo abakinnyi bamenyere ikirere cy’i Kampala ndetse barusheho kwitegura neza uyu mukino ushobora kubajyana mu cyiciro cya nyuma kigana mu matsinda.

Iyi kipe yajyanye kandi umubare munini w’abakinnyi kugira ngo yirinde ko hari abashobora guhura n’ibibazo bitandukanye birimo n’ibya COVID-19 bigatuma badakina.

Myugariro Bishira Latif utarakinnye imikino yose iheruka kubera uburwayi, yagarutse mu ikipe kimwe n’abandi barimo Ndekwe Félix na Sudi Abdallah.

AS Kigali izakina umukino wayo ku wa Gatatu idafite myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel uheruka gusezera akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’ ufite imvune.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.