Igihe amashuri azatangirira cyamenyekanye nyuma y’igihe kitari gito Covid-19 iyafungishije


Nk’uko byari byatangajwe b’inama y’abaminisitiri ko amashuri agiye gutangira ariko bigakorwa mu byiciro, ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC”yashyize ahabona ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye,  aho icyiciro cya mbere kizatangira kwiga ku itariki ya 02 Ugushyingo 2020, igikurikiyeho kigatangira ku itariki ya 23 Ugushyingo nk’uko ingengabihe y’amashuri iteganyijwe ibigaragaza.

Itangazo ryashyizwe ahabona na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira rigaragaza ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020, hazatangira igihembwe cya kabiri, hatangire abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu. Hiyongeraho n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu.

Abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatanu (L3-L5) n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere kugera mu wa Gatatu (Year 1-3).

Ikiciro cy’abanyeshuri bazatangira igihembwe cya kabiri ku itariki ya 23 Ugushyingo 2020, kirimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa kane ndetse n’abanyeshuri biga mu yisumbuye biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa kane.

Igihe ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza (P1-P3) n’ay’inshuke bizatangirira kizatangazwa.

Kuri aba banyeshuri bose bazaba batangiye amasomo ku itariki ya 02 n’iya 23 Ugushyingo bazayasoza ku itariki ya 2 Mata 2021. Ikiruhuko kizamara ibyumweru bibiri, kizatangira ku itariki ya 03 -15 Mata 2021.

Igihembwe cya gatatu, kizatangira ku itariki ya 19 Mata 2021, haziga abanyeshuri bo mu mashuri abanza bo mu myaka ya 4-6 (P4-P6), Abo mu yisumbuye kuva mu wa mbere kugera mu wa gatandatu (S1-S6), abiga mu Nderabarezi bo mu mwaka wa Mbere kugera mu wa Gatatu (Year 1-3), n’abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa gatanu (L3-L5). Icyo gihembwe kizasoza ku itariki ya 9 Nyakanga 2021.

Ikizami gisoza amashuri abanza kizakorwa guhera ku itariki ya 12-14 Nyakanga 2021 naho mu kiciro rusange n’amashuri yisumbuye ibizami bitangire ku itariki ya 20- 30 Nyakanga 2021.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.