Ruhango: Ikihishe inyuma ku iyangirika ry’ibidukikije


Mu Karere ka Ruhango hagaragara ikibazo cy’ibicanwa byiganjemo ibikomoka ku biti ari na byo bifite uruhare rukomeye mu iyangirika ry’ibidukikije, dore ko aka Karere kari mu  dutuwe cyane mu Rwanda, aho kuri kirometero kare hatuye abaturage barenga 538, ubuyobozi bwaho bwo bufite icyo butunga urutoki nk’impamvu nyamukuru y’iki kibazo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Rusiribana Jean Marie Vianey, yatangaje ikihishe inyuma y’iyangirika ry’ibidukikije, aho yahishuye ko umuco ndetse n’imyumvire ari byo bituma abantu bangiza ibidukikije bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti kandi hari ibindi byakwifashishwa bitangiza ibidukikije.

Ibicanwa nibyo biri ku isonga mu kwangiza ibidukikije muri Ruhango

Ibi bitangajwe hejuru, abaturage nabo ntibabihakana kuko Habiyeze Francois utuye mu Kagali ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, yatangaje ko bagerageza kwita ku bidukikije ariko bafite inzitizi.

Ati ” Turacyakoresha inkwi kandi mu gucana turacyakoresha uburyo bwa gakondo kuko buriya buryo bwa rondereza ntiturasobanukirwa uko bwubakwa. Ahubwo turasaba leta ko yageza gaz hasi mu baturage, ikaboneka henshi kandi  ku giciro gito”.

Mukurarinda Claver utuye mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagali ka Mahembe, mu Murenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango we yagize ati ” Dore mfite imyaka 65 namenye ubwenge ducana inkwi kugeza n’ubu tukizicana, njye numva nabonye ibyo ndya ntabura icyo gucana”.

Nubwo bamwe mu baturage batuye Akarere ka Ruhango bemeza ko batapfa gucika ku muco wo gucana ibikomoka ku biti, uyu muyobozi w’ ushinzwe ubukungu yasobanuye ko iki kibazo bari kukivugutira umuti.

Ati ” Hano mu Karere hari umushoramari ugiye kubaka uruganda rwa gaz, ibi bizafasha abaturage  bacu cyane kuko bazajya bayigura ibahendukiye bayikuriye ku ruganda, ikindi hazakorwa na birikete zizunganira gaze”.

Akarere ka Ruhango gaherereye hagati y’Uturere 4 turimo Kamonyi, Muhanga, Nyanza na Karongi, gafite kirometero kare 607 zituweho n’ingo zigera ku ibihumbi 82, ubuyobozi bwako bwemeza ko ibicanwa ari ikibazo gafite ariko mu gihe igisubizo kirambye kitaragerwaho, hakorwa ubukangurambaga bwo gukoresha biogaz ndetse no kubaka rondereza ya cana rumwe.

NIKUZE  NKUSI  Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.