Amajyaruguru: Abanyamuryango ba FPR bishatsemo ibisubizo byo kubakira abatishoboye


Mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira, abayobozi n’abanyamuryango bishatsemo amafaranga agera kuri miliyoni 13 azifashishwa mu kubakira abatishoboye bagaragara muri iyi ntara, ndetse biri mu muhigo ugomba kurangira uyu mwaka.

Muri iyi Ntara y’Amajyaruguru habarurwa imiryango igera ku 1368 idafiye aho kuba, imyinshi muri iyi ikaba icumbikiwe n’Uturere ndetse n’Imirenge ituyemo ndetse n’imiryango irenga 3000 idafite ubwiherero

Ni kenshi mu Ntara y’Amajyarugura hagiye hagaruka ikibazo cy’abaturage badafite ubwiherero, ndetse n’aho kuba; kimwe n’ikibazo cy’umwanda mu baturage bamwe bo muri iyi Ntara.

Mu ntego z’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyarugu ni uko mu bihe bya vuba ibi bibazo bigomba kuba byakemutse.

Nyuma yo kugaragaza ibyakozwe n’ibiteganyijwe gukorwa, muri iyi nteko rusange hagaragajwe na zimwe mu mbogamizi zihari, zirimo no kuba hari abaturage badafite ubwiherero ndetse n’abandi badafite aho kuba.

Abagize inteko barimo n’abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru basanze bakwiriye kwishakamo ubushobozi bo ubwabo, ku buryo ibi bibazo byakemuka mu maguru mashya kandi bihereye ku bushobozi bafite.

Umuyobozi w’umuryango FPR-inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Guverineri GATABAZI Jean Marie Vianney, yavuze ko hari ikibazo cy’abaturage badafite aho baba ndetse n’abadafite ubwiherero; ariko avuka ko nta mpamvu n’imwe ikwiriye gutuma hari umuturage ugera mu mwaka wa 2020 adafite aho aba ndetse n’ubwiherero.

Yagize ari “Nibyo koko dufite ikibazo cy’abaturage badafite aho baba ndetse n’abadafite ubwiherero. Muri iyi nteko twakusanyije miliyoni 13 zirenga bigendanye n’ubushobozi bw’abanyamuryango. Iyi nkunga ni nke ariko ni urugero rw’ibishoboka. Nk’abanyamuryango tugomba gufatanya na Leta kugira ngo ibibazo bibonerwe ibisubizo.”

Ku baturage badafite ubushobozi bwo kwiyubakira ubwiherero, yavuze ko bagiye gukusanya ibikoresho bizifashishwa mu kububakira; ndetse hakanakorwa imiganda kugira ngo ibi bigerweho vuba.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.