Rutsiro: Umujura yarashwe agerageza kurwanya abapolisi


Umujura utaramenyekana umwirondoro yarashwe mu ijoro ryakeye ashaka gutema abapolisi ubwo yageragezaga kwiba mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira, ruherereye mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, umurambo we ukaba wajyanywe ku bitaro bya Murunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Nkusi Pontien, yemeje aya makuru avuga ko uyu warashwe yashakaga gutema abapolisi.

Yatangaje ko mu ijoro ryakeye, abajura batatu bagiye kwiba mudasobwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira, batangira gucukura gusa ubwo Polisi yabageragaho bashatse kuyirwanya.

Ati “Muri iyi minsi hari umukwabo wo kurwanya ubujura bwa mudasobwa, abapolisi baje nka saa saba basanga batangiye gucukura icyumba kibikwamo mudasobwa uwabacungiraga  abereka ikimenyetso, atera ibuye ku ibati abwira mugenzi we ngo uza amuteme n’uko agenda asatira abapolisi bahita bamurasa.”

 

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.