Abantu bakora ubucuruzi bw’imbuto, imiti n’ifumbire bikoreshwa mu buhinzi bazajya bahanwa bikomeye nibaramuka bagurishije ibitujuje ubuziranenge cyangwa bakarenga ku mabwiriza abigenga. Mu bihano biteganywa harimo igifungo gishobora kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi bikubiye mu itegeko rishya rigenga ibihingwa, ryatowe n’Umutwe w’Abadepite ku wa 23 Nyakanga 2026, rigamije gusimbura iryari risanzweho kugira ngo rijyane n’igihe ndetse rihuze n’intego za Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).
Iri tegeko rireba ibikorwa byose bifitanye isano n’ubuhinzi, birimo imbuto z’ibihingwa, ubuzima bw’ibihingwa, ifumbire mvaruganda, imiti ikoreshwa mu buhinzi ndetse n’imiti n’ifumbire by’umwimerere.
Nk’uko biteganywa n’itegeko, umuntu uzinjiza cyangwa wohereza imbuto hanze y’u Rwanda adafite uruhushya cyangwa icyemezo cyemeza ubuziranenge bwazo azaba akoze icyaha.
Naramuka abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya Frw 1.000.000 na Frw 3.000.000 cyangwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri. Urukiko rushobora no gufata icyemezo cyo kumuhanisha kimwe muri ibyo bihano.
Kubeshya ku makuru y’imbuto na byo byahindutse icyaha
Iri tegeko rinabuza gucuruza imbuto zifite amakuru atari yo cyangwa ayobya ku bipfunyika byazo.
Umucuruzi uzagurisha imbuto azi ko amakuru agaragaza ubwoko bwazo, inkomoko, isuku cyangwa ubuziranenge atari ukuri, kimwe n’uzakoresha ibirango cyangwa ibimenyetso by’impimbano bigaragaza ko izo mbuto zemewe, azafatwa nk’uwakoze icyaha.
Ku muntu uzabihamwa, hateganyijwe igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri cyangwa ihazabu iri hagati ya Frw 1.000.000 na Frw 3.000.000, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Kutubahiriza amabwiriza arengera ubuzima bw’ibihingwa bizahanwa
Itegeko rishya rinagena ibihano ku muntu uzinjiza cyangwa wohereza hanze ibintu birebana n’ibihingwa bitujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge.
Harimo kwinjiza mu gihugu ibihingwa cyangwa ibikomoka kuri byo bitaragenzuwe, kutabimenyekanisha ku nzego zibifitiye ububasha, kutubahiriza amabwiriza y’akato k’ibihingwa, cyangwa kwirengagiza ingamba zishyirwaho mu gihe hagaragaye icyorezo cyibasira ibihingwa.
Uwo bizahamiraho ashobora guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri, ihazabu iri hagati ya Frw 1.000.000 na Frw 3.000.000 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Abacuruza imiti n’ifumbire bitujuje ubuziranenge bashobora gufungwa imyaka itatu
Itegeko rinakaza ibihano ku bantu bakora cyangwa bacuruza imiti n’ifumbire mvaruganda, kimwe n’imiti n’ifumbire by’umwimerere, bitujuje ibisabwa n’amategeko.
Mu byafatwa nk’ibyaha harimo gucuruza imiti cyangwa ifumbire bitanditswe, bibujijwe, by’impimbano, byarengeje igihe, byangiritse, bitagira ibirango cyangwa bipfunyitse mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza.
Ni na ko bimeze ku muntu uzakora cyangwa ugacuruza ibyo bicuruzwa adafite uburenganzira bwatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha, cyangwa ugakoresha ibirango by’uruganda rutabaho agamije kuyobya abaguzi.
Iyo ibyo byaha bihamijwe n’urukiko, uwabikoze ashobora guhanishwa ihazabu iri hagati ya Frw 1.000.000 na Frw 3.000.000, igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Guverinoma ivuga ko iri tegeko rigamije gukaza igenzura ry’ubuziranenge bw’imbuto, imiti n’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, hagamijwe kurinda umusaruro w’ubuhinzi, ubuzima bw’ibihingwa ndetse no guteza imbere umutekano w’ibiribwa mu gihugu.
Biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko rizafasha gukumira ubucuruzi bw’ibicuruzwa byiganjemo iby’impimbano cyangwa bitujuje ubuziranenge, bikunze guteza igihombo abahinzi no kugabanya umusaruro w’ubuhinzi.
INKURU YA TETA Sandra
