Urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma, wahoze ari umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, rukomeje guteza impaka mu karere. Yishwe ku wa 24 Gashyantare 2026, mu gihe hari hasabwe agahenge kugira ngo habe ibiganiro hagati y’impande zihanganye. AFC/M23 ivuga ko yishwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’indi mitwe, zakoresheje indege na drones mu bice bya Masisi.
Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko niba urwo rupfu rwarabaye mu gihe cy’agahenge, rushobora gufatwa nk’icyaha cy’intambara.
Yagize ati: “Iyo hari agahenge kasabwe, kukarengaho no kugaba ibitero bishobora kubarwa nk’icyaha cy’intambara mu mategeko mpuzamahanga.”
Ubushakashatsi ku mategeko mpuzamahanga y’intambara bugaragaza ko agahenge kagomba kubahirizwa n’impande zombi. Iyo kamwe karashweho mu gihe kitari icy’imirwano, bishobora kubyara uburyozwacyaha mu rwego mpuzamahanga.
Ibi ni byo bamwe mu basesenguzi bashingiraho bavuga ko urupfu rwa Ngoma rushobora kugira ingaruka ku isura ya RDC ku ruhando mpuzamahanga.
Hari ababona uru rupfu nk’intsinzi ku ruhande rwa Leta ya RDC, ariko abandi bakabona ko rushobora kongera imbaraga ku barwanyi ba AFC/M23.
Umusesenguzi Mugabo John yagize ati: “Mu mateka y’intambara, iyo hapfuye umuyobozi ukomeye, akenshi bitera abandi imbaraga zo gukomeza urugamba.”
Mu bice bya Goma na Masisi, bamwe mu baturage bagaragaje impungenge ku kongera kwaduka kw’imirwano.
Umuturage wo muri Masisi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Iyo agahenge katubahirijwe, twe abaturage ni twe tubihomberamo.”
Lt Col Ngoma yari azwi cyane mu gusobanura impamvu AFC/M23 yongeye gufata intwaro mu 2021, ishingiye ku kurengera Abanye Congo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi bavuga ko bahohoterwaga, kugeza ubu hakaba hari igice kiri mu buhungiro.
Isesengura ryerekana ko urupfu rwe rushobora kugira ingaruka ebyiri: kongera ubukana bw’imirwano no gukoma mu nkokora icyizere cy’ibiganiro.
INKURU YA TUYISHIME Eric
