Bitunguranye Amerika yahagaritse visa ku Barundi by’agateganyo


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Bujumbura kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Kanama 2025, yavuze ko hakomeje kugaragara ibikorwa bihonyora amategeko agenga viza, ari na byo byatumye hafatwa iki cyemezo guhagarika by’agateganyo itangwa rya visa ku baturage b’u Burundi

Rigira riti: “Kubahiriza amabwiriza ya viza si ikibazo cy’umuntu ku giti cye, ni inshingano rusange z’’igihugu.”

Nubwo Ambasade itigeze ivuga ibyaha runaka byihariye byakozwe cyangwa uko byakozwe, yasobanuye ko imyitwarire y’abantu bamwe ishobora kugira ingaruka ku gihugu cyose.

Iki cyemezo kije gikurikirana n’icyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yafashe mu mwaka wa 2020, ubwo yahagarikaga burundu itangwa rya viza ku baturage b’u Burundi, ibashinja kwanga kwakira abaturage b’igihugu cyabo bari barirukanywe muri Amerika.

Nubwo guhagarika viza bitavuze ko umubano wa dipolomasi hagati y’ibi bihugu uhagaritswe, iki gikorwa kibaye ikimenyetso gikomeye cy’uko Amerika itishimiye uko amategeko yayo akomeje kwirengagizwa.

Kugeza ubu, nta gisobanuro kirambuye cyatanzwe ku gihe iki cyemezo kizamara, ariko Ambasade yagaragaje ko gusubizaho viza bizaterwa n’uburyo u Burundi buzagaragaza ubushake bwo gukosora no gukurikiza amategeko yambukiranya imipaka.

Iri hagarikwa rya visa rishobora kugira ingaruka ku banyeshuri, abashoramari n’abandi bateganyaga kujya muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kugeza ubu Guverinoma y’u Burundi ntiragira icyo itangaza kuri iki cyemezo gitunguranye igihugu cyafatiwe.

 

 

 

 

 

INKURU YA UMWIZA Alice wimenyereza itangazamakakuru


IZINDI NKURU

Leave a Comment