Uwahoze ari umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo Rtd. CSP Hubert Gashagaza yasanzwe yitabye Imana


Rtd CSP Gashagaza Hubert wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Kicukiro ahazwi nk’i Ndera, Rtd CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu, yasanzwe yitabye Imana muri iri joro ryakeye, aho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”, Mbabazi Modeste yatangaje ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko nyakwigendera yishwe n’abagizi ba nabi.

RIP Rtd CSP Hubert Gashagaza

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB”,  Mbabazi Modeste yagize ati “Amakuru ni ko umuntu wamubonye bwa mbere ari umumotari wamubonye hafi saa kumi n’imwe z’igitondo. Yabonye imodoka yamenetse ikirahure cyo ku ruhande rwa shoferi irimo umuntu wapfuye hari imigozi isa n’aho yanigishijwe mu ijosi. Ni imigozi isa n’iya mudasobwa cyangwa televiziyo.”

Mbabazi yavuze ko abantu bishe Gashagaza, basa n’abamuyobeje kuko umurambo wagaragaye i Ndera aho Abashinwa baparika amakamyo mu muhanda w’igitaka uri nko muri metero ijana uvuye kuri kaburimbo.

Yakomeje avuga ko abashinzwe iperereza ku bimenyetso muri RIB bagiye aho ibi byabereye aribo bababwiye uko babisanze ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera Rtd CSP Gashagaza Hubert  yakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, akaba yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, kuri ubu akaba yabarizwaga mu Nkeragutabara.

 

NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.