Ingamba za Perezida Bashir abona nk’umuti wo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu


Ejo hashize ku cyumweru mu masaha y’ijoro nibwo hemejwe n’abayobozi bo hejuru mu ishyaka riri ku butegetsi National Congress Party (NCP) mu nama yabaye, umwanzuro wa Bashir wo kwirukana abagize Guverinoma bose.

Omar al-Bashir Perezida wa Sudani, akaba yirukanye 31 bari bagize Guverinoma, ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya uzemeza abandi bazamufasha guhangana n’ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri iki gihugu.

Kugabanya umubare w’abagize guverinoma imwe mu ngamba za Perezida Bashir zo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi

Umwe mu bayobozi ba hafi ba Bashir, yavuze ko ibibazo by’ubukungu bikwiye gushakirwa umuti ndetse ku bw’ibyo, Perezida yafashe umwanzuro wo kugabanya abagize Guverinoma, yagize ati “Perezida Bashir yafashe umwanzuro wo gusigarana Guverinoma nto y’abantu 21”.

Iki gihugu cya Sudani kikaba kiri mu bibazo bikomeye bishingiye ahanini ku buryo ifaranga ryataye agaciro ku kigero cya 65%.

Twabibutsa ko Guverinoma icyuye igihe yari igizwe n’abaminisitiri 31 bayobowe na Bakri Hassan Saleh wari na Visi Perezida.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.