Ni mu rubanza rwabaye muri iki cyumweru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uwo mugabo uregwa gusambanya umwana we yamubyaye akiri umusore, amaze gushaka amuzana iwe.
Buvuga ko yatangiye kumusambanya mu mwaka wa 2019, amuteye inda umugore we aramurega ariko kubera ko umuryango watangiye kumutoteza byatumye ajya kumushinjura n’inda yari yaramuteye iburirwa irengero bikekwa ko yakuwemo.
Ibimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko bigizwe n’ubuhamya bw’abajyanama b’ubuzima bakurikirana ababyeyi na raporo y’abahanga mu gupima ibimenyetso bikoreshwa mu butabera bapimye ADN bakemeza ko uregwa ari se w’umwana wabyawe n’uwahohotewe.
Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25.
Urubanza ruzasomwa ku itariki ya 19 Ukwakira 2022 saa munani nk’uko UMUSEKE ubikesha Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.
Ubwanditsi: umuringanews.com