Mu mujyi wa Rubavu hakomeje kugaragara abakobwa b’abangavu harimo n’abafite imyaka 13 bishora mu buraya, abenshi muri bo batangaza ko intandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga ari inzara, ubukene no kubura ababitaho, kugeza ubu bakaba bafite ibyago byinshi byo kwanduzwa virusi itera SIDA n’abagabo bababona nk’umuti. Nk’uko byemezwa na Ugiriwabo Xaverine, uhagarariye Koperative y’abakora uburaya ariko biyemeje kubureka, “Abiyemeje guhinduka Gisenyi”, atangaza ko bamwe muri abo bana bashorwa mu buraya n’imiryango yabo cyangwa bakabura uburyo bwo kubaho bakabukora ku giti cyabo, ariko bari mu kaga ko kwanduzwa virusi itera…
SOMA INKURUMonth: July 2025
Rubavu: Ubukerarugendo burakataje, ariko hadafashwe ingamba amwe mu macumbi yakwica bucece abayagana
Mu gace gakungahaye ku mutungo kamere, kagaragara nk’isoko y’ubukungu, kamwe mu turere tw’u Rwanda, kishimirwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko muri iyo shusho itatse icyizere, Rubavu iracyafite ikibazo kidakumiriwe vuba cyarangiza bucece ubuzima bw’abahasohokera n’abahatuye. Ikibazo nyiri zina gishingiye ku “AGAKINGIRIZO” nk’imwe mu nkingi za mwamba mu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Mu mujyi wa Rubavu habera ibirori bitandukanye, ubwiza nyaburanga buganwa n’abaturutse imihanda inyuranye, amajwi y’imodoka n’umuziki byiganjemo, ba mukerarugendo baza mu matsinda. Ariko mu byumba birenga 2,000 by’amacumbi aboneka muri uyu mujyi, hari igikenewe…
SOMA INKURU