Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 260 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwibutso rwa Rusiga, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yongeye gusaba abatuye akarere ka Rulindo n’abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itaraboneka, kugira ngo abishwe bashyingurwe mu cyubahiro. Ni umuhango waranzwe no kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi batarabona aho baruhukira mu mahoro. Muri uru rwibutso hashyinguye imibiri ibihumbi 6,437, rukaba ruherereye mu murenge wa Rusiga, hakaba hari gukorwa gahunda n’imyiteguro izatuma ruba urwibutso rw’akarere ka…
SOMA INKURUDay: May 20, 2025
Denzel Washington yabaye intandaro y’amafoto yavugishije benshi i Cannes
Mu birori bikomeye bya Festival de Cannes ku nshuro ya 78, byatangiye ku wa 13 Gicurasi 2025 mu Bufaransa, umukinnyi w’icyamamare muri sinema Denzel Washington yagaragaye mu gikorwa cyatumye afatwa amafoto menshi yavugishije itangazamakuru n’abari aho. Intonganya yagiranye n’umwe mu bafotozi zatangaje benshi. Uyu mukinnyi w’imyaka 70 yagaragaye ku itapi itukura ku wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi, mu rwego rwo kwamamaza filime nshya yise “Highest 2 Lowest”, yiganjemo ibyamamare nka A$AP Rocky. Nyuma yo kwiyereka imbere y’itangazamakuru, ibintu byatangiye guhindura isura ubwo Denzel yatakarizaga icyizere umwe mu bafotozi wagize…
SOMA INKURU