Siporo rusange yitabiriwe na Perezida Kagame na madamu hapimwemo indwara zitandura

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanije n’ abaturage muri sporo rusange yo mu Mujyi wa Kigali, ikaba yabaye ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka wa 2023. Muri iyi sporo abaturage b’ingeri zinyuranye bapimwe indwara zitandura harebwa uko ubuzima bwabo buhagaze. Kuri site ya Gisozi mu bantu bapimwe 115 bapimwe, abarenga 20 basanze bafite ikibazo cy’ ibinure byinshi ku nda, abandi harimo abafite ibiro bitajyanye n’ uburebure, isukari nyinshi mu maraso ndetse n’ umuvuduko w’amaraso. Iyi siporo iba mu…

SOMA INKURU

RDC: Hatahuwe imva rusange irimo imibiri y’abataramenyekana

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri hatahuwe imva rusange ebyiri zirimo imibiri 49 y’abantu bataramenyekana. Amakuru dukesha DW avuga ko iyi mibiri yatahuwe muri Ituri hafi n’umupaka uhuza RDC na Uganda. Imibiri 42 irimo iy’abana batandatu yatahuwe mu cyaro cya Nyamamba indi irindwi itahurwa ahitwa Mbogi. Umuvugizi wungirije w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko kugeza ubu hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba iyi mirambo yaba ifite aho ihuriye n’ibitero imitwe yitwaje intwaro wa CODECO uherutse kugaba muri Ituri. Ati “Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro…

SOMA INKURU

Rutsiro: Abarenga ibihumbi 13 ntibashobora kwivuriza kuri mituweli

Kugeza ubu mu karere ka Rutsiro hari abaturage barenga ibihumbi 13 badashobora kwivuriza kuri mituweli atari uko batazi akamaro kayo ngo babe barapinze kuyitanga ahubwo ari uko abenshi muri bo babuze ubushobozi. Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, avuga ko umuryango wabashije kwishyura 75% by’umusanzu wa mituweli abawugize baba bemerewe kwivuza kugera tariki 31 Ukuboza. Aya mabwiriza ni yo yagonze abarimo Ugiruwe Valens wo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, ufite umuryango w’abantu batandatu, bivuze ko yagombaga gutanga umusanzu wa mituweli ungana n’ibihumbi 18Frw. Ati “Nishyuye ibihumbi 9Frw andi…

SOMA INKURU

Nyuma yo guhohoterwa bikomeye n’umugabo we, ubu bari mu myiteguro yo kubana akaramata

Umuhanzi  uzwi nka Weasel Manizo wo mu Gihugu cya Uganda wavuzweho guhohotera umunyarwandakazi Sandra Teta banabyaranye abana babiri ubu biravugwa ko ari kwitegura gushyingirawa nawe ndetse ko ari mu myiteguro yo kuza kumusaba no kumukwa. Ikinyamakuru BigEye, kiri mu bikomeye byandika imyidagaduro muri Uganda, cyatangaje ko umuririmbyi Weasel afite gahunda yo gushyingiranwa na Teta Sandra bamaze igihe bakundana. Iki kinyamakuru cyagaragaje ko gifite amakuru ko Weasel uyu mwaka uzarangira aje i Kigali kwiyerekana mu muryango, ndetse mu mpera zawo bakarushinga byemewe. Cyanditse kiti “Weasel mu myiteguro yo kujya kwiyereka umuryango…

SOMA INKURU

Gen Muhoozi yasabye Perezida Museveni ikintu gikomeye anahishura ibanga

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yasabye se kumusubiza mu buyobozi bw’Ingabo za Uganda.  Ibi akaba yabikoze muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023. Gen Muhoozi yakuwe ku mwanya w’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yasabye se Perezida Museveni kongera gusubizwa inshingano Ati “UPDF iracyari igisirikare cyanjye, Afande Mzee (Perezida Museveni), ndashaka ingabo zanjye.” Kuva Muhoozi yakurwa kuri uyu mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka nta wundi mwanya arahabwa mu ngabo uretse kuba Umujyanama wa se mu by’umutekano. Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yahishuye kandi…

SOMA INKURU

Pasiteri akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu

Pasiteri Twahirwa Joseph wo mu Itorero rya Epikaizo Ministries International akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu, Anda Saulite mu gihe abapolisi barimo Sgt Oyera Doreen, D/Cpl Akite Judith na mugenzi we Ailigat Joyce bakurikiranyweho kutakira ikibazo cy’uwakorewe ihohoterwa. Anda Saulite yabwiye Polisi ya Kampala ko yagiye muri Uganda atumiwe na Twahirwa, amwakirira mu rugo rwe ruherereye i Bugoloobi mu gitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2022. Yemeza ko nyuma yo kwakirwa, uyu mupasiteri yamufashe ku ngufu afatira n’amayero ye 400, amadolari 300 na pasiporo. Mu itangazo Umuvugizi wungirije wa Polisi…

SOMA INKURU

Nubwo atahawe igisubizo Umunyarwandakazi yabajije ikibazo Perezida Felix Tshisekedi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023,  ubwo bari mu nama y’ihurro ry’abayobozi yiga ku bukungu iteraniye i Davos mu Busuwisi, Umunyarwandakazi Clare Akamanzi uyobora RDB, yabajije Perezida Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi  impamvu igihugu cye kitemera imikoranire n’abandi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu ayobora by’umwihariko mu burasirazuba bwacyo. Akamanzi yagize ati “Niba ikibazo cy’umutekano ari imbogamizi kuri mwe, niba mufite ubushobozi bwo kugikemura, mwagakwiye kuba mwarabikoze cyera, nifuzaga kumenya impamvu mutifuza imikoranire mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije gushaka umuti urambye?…

SOMA INKURU

Miss Mutesi Aurore mu munyenga w’urukundo rushya

Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda yambitswe impeta n’undi musore nyuma y’igihe atandukanye na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo. Amafoto ya Miss Aurore yambikwa impeta yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa ntabwo bamwe bamenye uwayimwambitse dore ko iyi yari  iya kabiri nyuma ya Mbabazi Egide. Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko umusore wambitse Aurore impeta atari Umunyarwanda gusa akaba ari umushoramari ufite inganda zitandukanye mu bihugu byo muri Afurika. Uwaduhaye amakuru yagize ati “Njyewe rwose ndamuzi, ni umunyenganda ukomeye kuko banamaze igihe babana hano mu Rwanda aho…

SOMA INKURU

Haracyaboneka abanyarwanda bakorerwa ihohoterwa

Inzego z’umutekano n’abaturage batahuye abantu babiri bamaze igihe ku ngoyi mu rugo rw’umuturage bivugwa ko ari umuvuzi. Ku wa Gatandatu nibwo ayo makuru yamenyekanye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruganda, mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke. Umusore witwa Uwimpuhwe Emmanuel w’imyaka 26 bakunda kwita Murokore, uturuka mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Nzove, yasanzwe aziritse ku kiraro hakoreshejwe iminyururu, amaguru ye n’amaboko biziritse. Mukamusoni Soline w’imyaka 60, wo mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Muyongwe, mu Kagari ka Bumba, na we…

SOMA INKURU

Ihohoterwa rikomeye rikorerwa abakobwa bo mu kabari

Iyo utembereye mu tubari dutandukanye usanga abakobwa badukoramo bakunze kuba bambaye imyenda migufi ariko ntumenye impamvu yabyo. Nubwo abenshi muri aba bakobwa n’abagore bakunze kugaragara bambaye iyi myenda migufi izwi nk’impenure, bamwe bavuga ko bidaterwa n’amahitamo yabo. Bamwe muri aba bakobwa baganiriye na IGIHE bavuze ko bose bataba bifuza kwambara amajipo magufi, ahubwo akenshi babitegekwa na ba nyir’utubari ngo kuko aribyo bituma babona abakiliya benshi. Banemeza ko hari na ba nyir’utubari bahitamo kudodeshereza abakozi babo imyenda isa kugira ngo bagaragare neza ariko abakobwa bakabadodeshereza amajipo magufi. Uwimana Liliane, ni umukobwa…

SOMA INKURU