Kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, nibwo hatangiye gushakishwa uwitwa Nkundimana Fiston w’imyaka 30, wo mu mudugudu wa Mukibimba, mu kagari k’Akagarama, mu murenge wa Rurenge, mu karere ka Ngoma yatangiye gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gusanga iwe mu rugo yarahafungiye umuntu.
Uwari ufunze ni Niyibizi Célestin w’imyaka 49 ukomoka mu karere ka Kayonza, wari umufitiye ideni ry’ ibihumbi 570 by’amafaranga y’u Rwanda, akamubwira ko azamufungura ari uko ayamuhaye.
Bivugwa ko ayo mafaranga yhari yafungiwe mu rugo rwa Nkundimana, yayamwibiye mu mujyi wa Kigali ubwo yamucururizaga inka kuko bari basanzwe bakorana.
Bivugwa ko kuva ubwo yahise amubura maze tariki ya 3 Gicurasi ajya kumushakisha iwabo mu murenge wa Ndego, amuzana kuri moto ahitamo kumufunga, akaba yari yaramubwiye ko azamufungura ari uko amwishyuye.
Inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano zamenye aya makuru bajyayo baramufungura banamusaba kujya gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo uyu mugabo wari wamufunze abiryozwe.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko amakuru yamenyekanye uwo mugabo wafunze mugenzi we adahari, asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe.
INKURU YA TETA Sandra