Umuhanzi uzwi nka Weasel Manizo wo mu Gihugu cya Uganda wavuzweho guhohotera umunyarwandakazi Sandra Teta banabyaranye abana babiri ubu biravugwa ko ari kwitegura gushyingirawa nawe ndetse ko ari mu myiteguro yo kuza kumusaba no kumukwa. Ikinyamakuru BigEye, kiri mu bikomeye byandika imyidagaduro muri Uganda, cyatangaje ko umuririmbyi Weasel afite gahunda yo gushyingiranwa na Teta Sandra bamaze igihe bakundana. Iki kinyamakuru cyagaragaje ko gifite amakuru ko Weasel uyu mwaka uzarangira aje i Kigali kwiyerekana mu muryango, ndetse mu mpera zawo bakarushinga byemewe. Cyanditse kiti “Weasel mu myiteguro yo kujya kwiyereka umuryango…
SOMA INKURUDay: January 18, 2023
Gen Muhoozi yasabye Perezida Museveni ikintu gikomeye anahishura ibanga
Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yasabye se kumusubiza mu buyobozi bw’Ingabo za Uganda. Ibi akaba yabikoze muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023. Gen Muhoozi yakuwe ku mwanya w’umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yasabye se Perezida Museveni kongera gusubizwa inshingano Ati “UPDF iracyari igisirikare cyanjye, Afande Mzee (Perezida Museveni), ndashaka ingabo zanjye.” Kuva Muhoozi yakurwa kuri uyu mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka nta wundi mwanya arahabwa mu ngabo uretse kuba Umujyanama wa se mu by’umutekano. Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yahishuye kandi…
SOMA INKURUPasiteri akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu
Pasiteri Twahirwa Joseph wo mu Itorero rya Epikaizo Ministries International akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu, Anda Saulite mu gihe abapolisi barimo Sgt Oyera Doreen, D/Cpl Akite Judith na mugenzi we Ailigat Joyce bakurikiranyweho kutakira ikibazo cy’uwakorewe ihohoterwa. Anda Saulite yabwiye Polisi ya Kampala ko yagiye muri Uganda atumiwe na Twahirwa, amwakirira mu rugo rwe ruherereye i Bugoloobi mu gitondo cyo ku wa 12 Ukuboza 2022. Yemeza ko nyuma yo kwakirwa, uyu mupasiteri yamufashe ku ngufu afatira n’amayero ye 400, amadolari 300 na pasiporo. Mu itangazo Umuvugizi wungirije wa Polisi…
SOMA INKURUNubwo atahawe igisubizo Umunyarwandakazi yabajije ikibazo Perezida Felix Tshisekedi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ubwo bari mu nama y’ihurro ry’abayobozi yiga ku bukungu iteraniye i Davos mu Busuwisi, Umunyarwandakazi Clare Akamanzi uyobora RDB, yabajije Perezida Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi impamvu igihugu cye kitemera imikoranire n’abandi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu ayobora by’umwihariko mu burasirazuba bwacyo. Akamanzi yagize ati “Niba ikibazo cy’umutekano ari imbogamizi kuri mwe, niba mufite ubushobozi bwo kugikemura, mwagakwiye kuba mwarabikoze cyera, nifuzaga kumenya impamvu mutifuza imikoranire mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije gushaka umuti urambye?…
SOMA INKURUMiss Mutesi Aurore mu munyenga w’urukundo rushya
Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda yambitswe impeta n’undi musore nyuma y’igihe atandukanye na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo. Amafoto ya Miss Aurore yambikwa impeta yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga gusa ntabwo bamwe bamenye uwayimwambitse dore ko iyi yari iya kabiri nyuma ya Mbabazi Egide. Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ni uko umusore wambitse Aurore impeta atari Umunyarwanda gusa akaba ari umushoramari ufite inganda zitandukanye mu bihugu byo muri Afurika. Uwaduhaye amakuru yagize ati “Njyewe rwose ndamuzi, ni umunyenganda ukomeye kuko banamaze igihe babana hano mu Rwanda aho…
SOMA INKURU