Ihohoterwa rikomeye rikorerwa abakobwa bo mu kabari


Iyo utembereye mu tubari dutandukanye usanga abakobwa badukoramo bakunze kuba bambaye imyenda migufi ariko ntumenye impamvu yabyo.

Nubwo abenshi muri aba bakobwa n’abagore bakunze kugaragara bambaye iyi myenda migufi izwi nk’impenure, bamwe bavuga ko bidaterwa n’amahitamo yabo.

Bamwe muri aba bakobwa baganiriye na IGIHE bavuze ko bose bataba bifuza kwambara amajipo magufi, ahubwo akenshi babitegekwa na ba nyir’utubari ngo kuko aribyo bituma babona abakiliya benshi.

Banemeza ko hari na ba nyir’utubari bahitamo kudodeshereza abakozi babo imyenda isa kugira ngo bagaragare neza ariko abakobwa bakabadodeshereza amajipo magufi.

Uwimana Liliane, ni umukobwa wabyariye iwabo ukora mu kabari gaherereye Kimironko mu Karere ka Gasabo, wemeza ko yambara ijipo ngufi atabikunze ahubwo ari uko yabitegetswe na sebuja.

Ati “ Ntabwo njye nambara mini ari uko nyikunze kuko no mu buzima bwanjye sinigeze nambara imyenda migufi ahubwo ni uko umukoresha ariko yadutegetse kandi ubyanze ahita amwirukana rero nanjye mbikora kugira ngo mbone igitunga umwana wanjye.”

Uwase Sarah, nawe ni umukobwa ukora mu kabari gaherereye i Nyamirambo, uhamya ko benshi mu bafite utubari bategeke abakobwa babakorera kwambara imyenda migufi ngo kuko ariyo ituma abagabo n’abasore benshi baza kutunyweramo.

Ati “Buriya ntuzabone umukobwa ukora mu kabari ahora yambaye mini ugira ngo ni uko aba ayikunze! ahubwo arabitegekwa kuko nka njye umukoresha wanjye abakobwa twese tumukorera mu masezerano tugirana mbere y’uko aduha akazi aba arimo ko tuzajya twambara mini.”

Umwe mu bagabo bafite akabari gaherereye ku Gisozi nawe yatangaje ko utubari turimo abakobwa beza baba banambaye impenure aritwo dukunda kugira abakiliya benshi.

Ati “None se wowe nturi umusore ubu koko wajya mu kabari k’abakobwa bambaye ibitenge cyangwa amakanzu ufite ayawe kandi uzi akabari kabamo abakobwa beza baba bambaye mini? ntitukabeshyanye n’imyambarire n’ubwiza bw’abakobwa bituma akabari gakundwa.”

Ibi abihurizaho n’umusore witwa Nyandwi Antoine, wemeza ko adashobora kujya kunywera mu kabari katarimo abakobwa beza kandi baba bambaye mini

Ati “ Abasore twese dukunda kunywera ahantu hari abakobwa beza baba bambaye neza kandi kwambara neza si ikindi ni uko baba bambaye za mini nyine ubona imiterere yabo aho unywa inzoga ikamanuka neza, ni nayo mpamvu utubari nk’utwo tuba tuzi naho utubari uzabona tuba turimo abakobwa batambaye uko ni twa tundi two mu dusantere.”

Nubwo bamwe mu bakobwa bakora mu tubari bavuga ko akenshi bambara imyenda migufi nk’itegeko baba barahawe n’abakoresha babo, hari n’abemeza ko hari n’abayambara kuko baba bayikunze cyangwa se bagamije gukurura abagabo.

 

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.