Ubwoba ni bwose ku ihungabana ry’ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma


Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwasabye abaturage kwitegura isaha n’isaha no kuba maso bagatanga amakuru ku muntu wese uteye amakenga wahungabanya umutekano.

Ni nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 wambuye ingabo za Leta umujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Masisi.

Mu itangazo ryasohowe na Meya w’Umujyi wa Goma, Komiseri Makossa Kabeya Francois ku wa 27 Mutarama 2023 ryasabaga ko buri muturage w’i Goma aba maso nta kujenjeka ngo umwanzi atabinjirana.

Icyo gihe yategetse ko aharimo insengero, Station za essence, amashuri, amasoko, utubari n’utubyiniro hari mu hagomba kugenzurwa cyane.

Itegeko rya Komiseri Makossa ryakurikiwe n’inama z’urutavanaho z’abayobozi n’igenzura ridasanzwe mu duce dutuwe cyane n’abavuga Ikinyarwanda mu Mujyi wa Goma.

Umunye-Congo utuye i Ndosho mu Mujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2023 yabwiye UMUSEKE ko hakajijwe igenzura.

Avuga ko abashinzwe umutekano bari gutambagira Quartier ku yindi aho bakorana na bamwe mu nsoresore zizwiho urugomo.

Ati Uri gufatwa atazwi muri Quartier arakubitwa cyane, iyo adafite amafaranga cyangwa abantu bamuvuganira ajyanwa ahantu tutazi.

Avuga ko ibintu byahinduye isura ahazwi nko kuri “Parking ya Masisi” ngo abavuga Ikinyarwanda batazwi muri ako gace na bo bari guhohoterwa.

Ati Urabona ni ahantu hahurira abantu b’i Masisi bava n’abaza i Goma, hari ubwo basanga ari mushya, ari guhita ashinjwa u Rwanda na M23.

Amakuru aturuka i Goma avuga ko hakajijwe umutekano kuri Gereza ya Munzenze, Camp Katindo, Entrée Président, Keshero, Ndosho n’ahandi.

Kwambuka Bariyeri y’i Bambiro uva mu Mujyi wa Sake ngo ni inzira y’umusaraba, harunzwe abasirikare benshi kandi baragenzura bikomeye ko nta mu “infiltré”ubaca mu rihumye.

Umwe mu baturage usanzwe atuye i Mushaki muri Teritwari ya Masisi wabashije kurenga i Bambiro yabwiye UMUSEKE ko bisaba gutanga “Kitu Kidogo”, iyo wambuwe amafaranga n’ibindi bintu usabwa guceceka, ukambaza Imana kugira ngo ihakurenze.

Ati “Urahagera ugasenga Imana kuko abasirikare bahari bafite imyitwarire igayitse, barakwambura ibyawe kandi ufite ibyangombwa, hari n’abo basigarana.”

Avuga ko i Mugunga naho hashyizwe bariyeri zirinzwe n’abasirikare bakuwe i Kinshasa, bisaba gutanga ruswa, abaketsweho gukorana na M23 baburirwa irengero.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko nyuma yo kwirukana ingabo za Leta n’abo bafatanyaje mu Mujyi wa Kitshanga ziteguye gufata utundi duce turimo n’Umujyi wa Goma.

 

 

INKURU YANDITSWE NA MUHONGERWA Frida


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.