Bahakanye bivuye inyuma iby’uvurizwa mu Rwanda kwa Perezida Faustin Touadéra


Umuvugizi wa perezida muri Centrafrique yahakanye amakuru ko Perezida Faustin-Archange Touadéra ku cyumweru yaba yarajyanywe mu Rwanda kuvurwa nyuma “yo kugwa gukomeye”. 
Ibinyamakuru byo muri Centrafrique na bimwe mpuzamahanga byakwije ayo makuru nyuma y’uko urubuga rushyigikiye abatavugarumwe n’ubutegtsi ruvuze ko Touadéra yakomeretse “mu kugwa gukomeye” mu murwa mukuru Bangui, agahita ajyanwa kuvurirwa mu Rwanda.
Umuvugizi wa perezida, Albert Yaloke Mokpem, yatangaje “gutungurwa” kubera ibivugwa,  atangaza ko perezida ari mu kazi ke i Bangui.
Ati “Perezida ubu ageze mu biro bye. Amakuru yatangajwe na Corbeau News ni ikinyoma kandi arayireba ubwayo. Twatunguwe n’amakuru nk’ayo.”
Radio yigenga yitwa Radio Ndeke Luka, yavuze ko kuwa mbere tariki 14 Ugushyingo abanyamakuru bayo babonye perezida i Bangui, umunsi umwe nyuma y’uko bivuzwe ko yajyanywe mu Rwanda.
U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye nyuma y’uko abategetsi b’ibihugu byombi bagiranye amasezerano y’ubufatanye, kandi Kigali igaha Bangui ingabo zarwanye ku butegetsi bwa Touadéra ubwo bwari busumbirijwe n’inyeshyamba.
Source: BBC

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.