Ingabo z’u Burusiya zafashe umwanzuro wo kuva mu Mujyi wa Kherson aho zari zimaze igihe kinini zarigaruriye, ibi ku basesenguzi ba politike bifatwa nk’aho icyizere Poutine yari afite cyakubiswe inshuro kandi ko abaturage bakomeje kugenda bamuvaho.
Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yatangaje ko urugamba rwo mu gace ka Kherson rwari rugoye cyane.
Kuwa 10 Ukwakira, hashize iminsi uyu musirikare agizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine. Icyo gihe yavuze ko Ingabo za Ukraine zifashijwe na NATO, ziri muri gahunda yo kugaba ibitero simusiga mu gace ka Kherson kugira ngo zirukane ingabo z’u Burusiya, zititaye ku nkomere cyangwa abagwa ku rugamba baba abasirikare ba Ukraine cyangwa se abasivile’.
Ubutasi bw’u Burusiya bwari bwagaragaje ko Ukraine ifite gahunda yo gutera ibisasu ku rugomero rwa Kakhovskaya no ku bice bituyemo abaturage babarirwa mu bihumbi 18 muri uwo mujyi.
Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergei Shoigu, yavuze ko kubera ibyo bitero bigamije kwibasira uwo mujyi, ingabo ze zatangiye gushyiraho uburyo bwo kwirwanaho ziva mu Mujyi nyirizina.
U Burusiya bwavuze ko gufata uwo mwanzuro bifite akamaro kanini mu kurengera abaturage bo muri uwo mujyi kandi ko budashaka gushorwa mu ntambara yagwamo abaturage ku buryo byarangira bushinjwa ibyaha by’intambara.
Umwanditsi mukuru mu kinyamakuru ‘The Moscow Times’, Derk Sauer, yavuze nubwo Poutine ajyenda atakarizwa icyizere, hakiri Abarusiya basanzwe bataramuvaho; icyakora ngo icengezamatwara ry’ubutegetsi n’ibitangazamakuru bibifitemo uruhare.
Abasirikare bagera ku bihumbi 30 b’Abarusiya bavuye mu Mujyi wa Kherson hamwe n’ibikoresho byabo bibarirwa mu 5000 nk’uko 7sur7be ibivuga.
Ange KAYITESI