Amakuru nyayo nyuma y’ibyatangajwe ku munyamakuru wa siporo ukora kuri Radio na TV 10


Kuva kuwa 11 Gicurasi 2022 ubwo hari hasojwe umukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro, hatangiye kuvugwa inkuru y’uko umunyamakuru wa Radio/TV10, Biganiro Mucyo uzwi nka ’Antha’ arembye bitewe no kuba yarakubiswe n’abafana ba Rayon Sports.

Aya makuru yaje gutizwa umurindi no kuba kuva kuri iyo tariki kugeza magingo aya atarongera kumvikana mu biganiro akora kuri Radio 10 na TV10.

Biganiro yumvikana mu gitondo guhera Saa kumi n’ebyiri mu kiganiro cya ’10 Preview’ kizwi cyane nka Munda y’Isi,’ akongera gukora Saa yine kugeza Saa saba muri 10 Sports “Urukiko.”

Abakunzi b’ibi biganiro byombi babimubuzemo ndetse ntihanaboneka itangazo rye cyangwa ikigo akorera rivuga ko atakihakorera, bitera urujijo.

Nyuma gato nibwo havuzwe inkuru z’uko uyu munyamakuru yaba yarakubiswe bikomeye n’abafana ba Rayon Sports bitewe n’uko yari yigeze kugaragara acyocyorana nabo, aho bamubazaga inkuru yatangaje ku muzamu wayo, Kwizera Olivier.

Icyo gihe Rayon Sports yagombaga gukina na Bugesera FC mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, Biganiro yavuze ko Kwizera adakina kuko yatorotse.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bageze mu Karere ka Bugesera batunguwe no kubona Kwizera Olivier ari mu izamu, babifata nko kuba uyu munyamakuru ashaka kubateza umwiryanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mucyo Antha yavuze ko atigeze akubitwa n’umuntu n’umwe ahubwo ko ari uburwayi busanzwe yagize.

Yagize ati “Ntabwo nakubiswe ahubwo nanjye nakomeje kubyumva ndi mu bitaro. Nta muntu wampohoteye kuko uburwayi bwanjye bwankomereye kuva tariki 11 Gicurasi mvuye gukurikira umukino wa APR FC na Rayon Sports.”

Gusa avuga ko kuva atongeye gukora ibiganiro yumvikanamo kuri Radio/TV10, hari umwe mu bantu wakwirakwije ibihuha byo kumusebya.

Yagize ati “Ibihuha byatangiye maze iminsi ibiri mu bitaro. Gusa umuntu wabitangije ndamuzi kuko si ubwa mbere abikoze. Igihari ni uko icyo agamije nkizi niyo mpamvu bitanteye ikibazo. Ndamuzi, umunsi umwe nzamubwira abantu.”

Biganiro asoza avuga ko uyu munyamakuru umusebya yanamubeshyeye ko afunzwe n’ibindi bitandukanye bimuharabika. Yasobanuye ko mu ijoro ryo kuwa 11 Gicurasi yakomerejwe bityo ajya kwivuriza ku bitaro byigenga biri ku Gisozi bamwandikira ibitaro araharara, ahava ku munsi ukurikiye mu gitondo.

Kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi, yarakomerewe ahita ajya ku bitaro bya Muhima afatwa ibizamini byose, basanga afite ikibazo mu maraso.

Uyu munyamakuru avuga ko yavuye ku Muhima ahagana Saa kumi z’umugoroba ajya kurwarira iwe anakurikiza amabwiriza ya muganga kugeza magingo aya, akaba atarakira neza.

Mucyo Biganiro “Antha” ni umwe mu banyamakuru ba Siporo bazwi mu Rwanda. Yakoreye Radio Authentic, Radio Flash, GoodRich TV ndetse kuri ubu ari kuri Radio&TV10.

 

ubwanditsi@umuringanews.com&igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.