Byinshi ku muhanzi Sativa Messiah n’umwihariko we muri muzika nyarwanda


Ihirwe Jean Christian amazina y’ubuhanzi ni Sativa Messiah, ku  myaka ye 20, afite inzozi zo kuzana “Grammy award”  mu Rwanda kandi agafatanya n’abandi umuziki we ugatera imbere, nawe yagira aho ajyera  akazamura urubyiruko rufite impano, ariko by’umwihariko   indoto ze ni ukubaka ijyana ye iri “made in Rwanda 100%”.

Uko impano y’ubuhanzi yaje

Umuhanzi Sativa, umunyempano urenze

Sativa yagize ati “Natangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba mfite imyaka 16, ariko icyo gihe nari umu rapper nkora ijyana ya “old school”  icyo gihe nakundaga umuhanzi w’umu rapper w’umunyamerika 2 Pac Shakur ndetse BIG notorious.  Uko nagendaga nkura niko nashakaga kubaka umwihariko wanjye nibwo naretse kwigana izo njyana,  ntangira gukora ijyana zose reggae, afrobeat, trap na trapsoul, drill kugeze ubwo natangiye kumva nanjye nakubaka ijyana yanjye ntagira kwiyigisha ibintu bya production aribwo natangiye kujya nkora ama beat gake, abantu bakambwira ko birikuza, nibwo ndagije amashuri yisumbuye nakoze beat y’indirimbo yanjye ya mbere ariyo FREEMIND nyishyira producer soundlizer arandikondinga mba ndayisohoye gusa sinarinitezemo urukondo nk’urwo nabonye. Ubu navuga ko “FREEMIND”yamfunguriye  imiryango muri career yanjye”.

Sativa yatangaje ko “FREEMIND”  iri kuri ep (extended play) ye yitwa DEVIL HIMSELF akaba ari ep igaragaza ubuzima bwe anyuramo buri munsi, akaba azi neza ko izatuma abantu babasha gusobanukirwa impano n’umuziki we kuko yizera ko we  ari intumwa umuziki  akora ukaba ubutumwa.

Sativa akomeza agira ati “FREEMIND nayikoze maze iminsi ntandukanye na girl friend wanjye gusa nkakora uko nshoboye ngo ndebe ko yagaruka kandi nawe nkabona arabishaka gusa inshuti ze zikabimubuza zikamubwira ibindi bintu bitari byo nibwo nahise ngira inspiration ya ‘FREEMIND’ ndayandika nyikorera beat mpita njya kuyi recording nizera ko nayumva azamenya ukuri kandi yakwirangagiza agakomeza kuko Imana niyo ibizi”.

Sativa yemeza ko afite inzozi zo kuzana Grammy award mu Rwanda, ariko yemeza ko ibyo byose kugirango abigereho akeneye urukundo ndetse Management team, kuko kugeza ubu ibikorwa bye byose yirwanaho ariko nubwobimeze gutyo yatangije ihuriro ry’abasore bafite  inyota yo kugera ku ntego ryitwa “GUAVA”(Gain Until Anger Vibe Away) ikaba ari movement irimo aba producers, abahanzi, hamwe n’aba artist bashushanya hamwe n’aba director, aba model, bose bakaba  bahujwe n’umugambi wo kugera ku nzozi zabo, aho bashoboye  gukora aga studio “GUAVA MUSIC”  akaba ariho ibihangano byabo harimo na Freemind.

 Gukurikira Sativa ku mbuga nkoranyambaga *instagram: @sativa_messiah

*twitter: @sativa_messiah
YouTube channel ni sativa messiah.

Sativa aragira ati “Mugereho kabisa munyereke urukundo nanjye sinzabatenguha”.

 

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

One Thought to “Byinshi ku muhanzi Sativa Messiah n’umwihariko we muri muzika nyarwanda”

  1. Sam

    Stay safe and healthy buddy

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.