Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bashobora kuba batekereza gucurisha ibyemezo by’uko bikingije cyangwa bipimishije Covid-19, ko uzafatwa azahanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’itanu n’ihazabu ishobora kugera ku mafaranga miliyoni eshatu. CP Kabera yatangaje ibyo anaburira Abaturarwanda muri rusange ko bagomba gukomeza kwirinda Covid-19, nyuma y’uko ibikorwa bitandukanye birimo utubari, ibitaramo n’imikino byongeye gusubukurwa. Kuri ubu ababishaka bose bemerewe kujya mu kabari bakanywerayo cyangwa kujya mu bitaramo kugeza saa tanu z’ijoro cyane ko ingendo zihagarara saa sita z’ijoro, abafana b’umupira na bo bemerewe kwinjira muri…
SOMA INKURUYear: 2021
Ethiopie: Minisitiri w’intebe yasabye abaturage gukoresha intwaro zishoboka barwanya umwanzi
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, yahamagariye abaturage guhuza imbaraga bagakoresha intwaro zose zishoboka hagamijwe kurwanya no gutsinsura umutwe w’iterabwoba wa TPLF ukomeje kuganisha igihugu mu manga. Ubu ni bumwe mu butumwa Abiy yatanze nyuma gato y’uko hatangajwe imyanzuro irimo ibihe bidasanzwe no guhagarika ibikorwa by’inzego za leta mu karere ka Amhara aho yavuze ko TPLF ikomeje kubangamira umutekano wa Ethiopie. Abiy yashinje TPLF ko ikomeje gukwirakwiza icengezamatwara ry’urwango anongeraho ko iherutse kugaba ibitero mu bice bine kandi ikomeje ibikorwa byayo bigamije kuganisha Ethiopie mu kaga. Urubuga Addis Standard rwatangaje…
SOMA INKURULt Col Dr Guido Rugumire arashyingurwa
Lt Col Dr Guido Rugumire wigeze kuba mu Buyobozi Bukuru bw’Ibitaro bya Kanombe, arashyingurwa kuri uyu wa Mbere nyuma y’iminsi ine yitabye Imana. Umugore we, Teddy Gacinya, yabwiye itangazama ko yari amaze igihe arwaye, aza kwitaba Imana kuwa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021. Ati “Yafatiwe n’uburwayi i Addis Abeba muri AU aho yakoraga.” Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe. Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru…
SOMA INKURUIbyago byikubye inshuro eshanu ku bantu barwaye covid-19
Ubushakashatsi bwamuritswe n’Ikigo gishinzwe kurwanya indwara muri Amerika (CDC) bwagaragaje ko uwigeze kurwara COVID-19 aba afite ibyago byo kongera kuyirwara byikubye gatanu ugereranyije n’uwakingiwe byuzuye. Ku wa 29 Ukwakira 2021 ni bwo hamuritswe iyo nyigo yakorewe ku bafite imyaka 18 kuzamura. Hifashishijwe abajyanywe mu bitaro barwaye COVID-19 bakaba bari barayirwaye na none mu minsi iri hagati ya 90 na 179 mbere y’icyo gihe, n’ababijyanywemo bari barakingijwe inkingo zakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA mu minsi nk’iyo ariko batararwaye icyo cyorezo. Ibyavuye mu nyigo byerekanye ko kuba umuntu yarwara COVID-19 akayikira no…
SOMA INKURUPerezida Kagame akomeje kuvugira ibihugu byagizweho ingaruka na covid-19
Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bikize ku Isi, kongera imbaraga mu buvugizi no gutera inkunga ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byashegeshwe na Covid-19 kugira ngo byongere kuzahuka bisubire mu nzira y’iterambere. Yabitangaje kuri iki Cyumweru i Roma mu Butaliyani ahateraniye Inama ihuza abakuru b’ibihugu 20 bikize ku Isi, G20. Mu kiganiro cyagarutse ku kubaka ‘Iterambere rirambye’, Perezida Kagame yashimye umwanzuro wafashwe muri Kanama uyu mwaka, n’abaminisitiri ndetse n’aba-Guverineri ba banki nkuru z’ibihugu bigize G20. Abo bayobozi biyemeje kongerera Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) miliyari 650 z’amadolari, kugira ngo kibashe kurushaho gufasha…
SOMA INKURUHakozwe amasezerano yo guhugura abakozi ba leta ikoranabuhanga
Ibigo by’Ubukerarugendo, Amahoteli, bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kwigisha ikoranabuhanga abakozi ba Leta ibihumbi 75 bari hirya no hino mu gihugu. Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n’ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%. Umuyobozi Mukuru wa ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, wateguye Inama nyafurika mu by’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021, avuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu rugo kubera Covid-19.…
SOMA INKURUUmuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafatiye ibihano Sudani
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, watangaje ko wahagaritse Sudan mu bikorwa byawo byose, nyuma y’aho ingabo z’iki gihugu zihiritse guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivili. Uyu muryango ufashe uyu mwanzuro, nyuma y’aho na Banki y’Isi nayo ku wa ihagaritse inkunga yose yageneraga iki gihugu. Ku wa mbere nibwo abasirikare bafashe Minisitiri w’intebe, Abdalla Hamdok baramufunga. Nyuma yo kwamaganwa n’amahanga, igisirikare cyemereye Hamdok n’umugore we gusubira mu rugo. ubwanditsi@umuringanews.com
SOMA INKURUYageze mu Rwanda ahindura imvugo ku bijyanye n’urubanza rwa Rusesabagina
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yatangaje imvugo isa n’itandukanye n’iyo igihugu cye giherutse gufata ubwo Paul Rusesabagina yakatirwaga n’inkiko zo mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba. Ku wa 20 Nzeri 2021, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwakatiye igifungo cy’imyaka 25, Paul Rusesabagina, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe w’Inyeshyamba wa MRCD/FLN yashinze akaba yari anawubereye perezida. Paul Rusesabagina na bagenzi be barimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN, bagejejwe imbere y’urukiko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu bitero byagabwe ku butaka bw’u…
SOMA INKURUU Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye doze 398,000 z’urukingo rwa COVID-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer, izi nkingo zikaba zatanzwe n’igihugu cy’u Bufaransa binyuze muri gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo kuri bose. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije niwe wakiriye izi nkingo ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Bufaransa u Bufaransa bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Antoine Anfré. Izi nkingo z’u Bufaransa zije zikurikira izindi zingana na doze ibihumbi ijana icyo gihugu cyahaye u Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka,…
SOMA INKURURwamagana: Ibigega bya gaz byibasiwe n’inkongi y’umuriro
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, mu kagari ka Nyarusange, mu murenge wa Muhazi, mu karere ka Rwamagana ahari ibigega bya gaz kuri sitasiyo ya SP byafashwe n’inkongi y’umuriro yakomereje mu kigo cya AVEGA Agahozo, yangiza inyubako zaho. Umwe mu babonye iyi mpanuka igitangira kuba yavuze ko ubwo kuri ibi bigega bari gushyira gaz mu modoka, ngo umupira bakoreshaga wacomotseho. Icyo gihe mu kigo cya Avega hari hari kuzamuka umuriro kuko hari ibintu bari batwitse bimeze nk’imyanda, uwo muriro uhura na…
SOMA INKURU