Yatsindiye kuyobora “FERWAFA” ari we mukandida rukumbi


Kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Kamena 2021, nibwo  abanyamuryango ba FERWAFA k’ubwiganze bw’amajwi 52 bayahundagaje k’uwari Perezida wa Mukura Victory Sports, Mugabo Nizeyimana Olivier, atorerwa  kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA”.

Inteko itora yatoye Mugabo Nizeyimana Olivier k’ubwiganze bw’amajwi 52 

Uyu muyobozi mushya wa FERWAFA yatowe ku majwi 52 kuri 59, aho impfabusa zabaye esheshatu, mu gihe ijwi ryatoye oya ari rimwe.

Ni amatora yari yitabiriwe n’indorerezi zirimo Karia Wallace uyobora CECAFA, wari uhagarariye CAF mu gihe Salom Mudege ushinzwe gahunda ya FIFA Forward ari we wari uyihagarariye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

Mbere y’aya matora, n’ubundi Mugabo Nizeyimana Olivier n’itsinda bazakorana muri iyi myaka ine iri imbere, ni bo bahabwaga amahirwe yo kuzatorerwa kuyobora FERWAFA.

Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA mu myaka ine iri imbere

  • Perezida: Mugabo Nizeyimana Olivier
  • Visi Perezida: Habyarimana Marcel
  • Komiseri ushinzwe UmutungoHabiyakare Chantal
  • Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga: Cyamwenshi Arthur
  • Komiseri ushinzwe Amarushanwa:Gasana Richard
  • Komiseri ushinzwe Umutekano: IP Umutoni Chantal
  • Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago: Nkusi Edmond Marc
  • Komiseri ushinzwe Umupira w’abagore: Tumutoneshe Diane
  • Komiseri ushinzwe Amategeko:Uwanyirigira Delphine
  • Komiseri w’Ubuvuzi: Lt Col Mutsinzi Hubert

Aba biyongeraho Komiseri ushinzwe Imisifurire, Rurangirwa Aaron, watowe mu Nteko Rusange yo mu Ukwakira 2020, asimbuye Gasingwa Michel.

Yatsinze amatora ari umukandida rukumbi 

Mugabo Nizeyimana Olivier yegukanye intsinzi  nyuma yo kwiyamamaza wenyine kuko Rurangirwa Louis bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye habura iminota mike ngo amatora atangire.

Rurangirwa louis wakuyemo ake karenge ku ikubitiro 

Kuba buri mukandida yari yagenewe iminota 10 yo kubwira abanyamuryango ba FERWAFA imigabo n’imigambi ye, ku ikubitiro Rurangirwa Louis agihabwa umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi ye, yahise atangaza ko atakiyamamaje kuko hari itegeko ritubahirijwe.

Rurangirwa yeguye ashingiye ku Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga nº 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta.

Ingingo ya 10 yaryo ivuga ko “Umuyobozi urebwa n’iri tegeko ngenga yemerewe kuba umunyamuryango w’umuryango utari uwa Leta. Icyakora ntiyemerewe kuyobora umuryango utari uwa Leta keretse igihe uwo muryango ugizwe gusa n’abayobozi barebwa n’iri tegeko ngenga cyangwa se ari umwihariko wabo nubwo hakwiyongeraho abandi bantu baterabwa n’iri tegeko ngenga.”

Rurangirwa Louis agendeye ku cyo iri tegeko rivuga, ahamya ko mu itsinda rya Nizeyimana Mugabo Olivier harimo Lt Col Dr Gatsinzi Herbert usanzwe ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Gasana Richard usanzwe ari Meya w’Akarere ka Gatsibo, kandi aba bombi batemerewe kubangikanya akazi ka Leta n’indi mirimo nk’uko itegeko ribivuga.

Kalisa Adolphe uyobora Komisiyo y’Amatora, yavuze ko Rurangirwa yari yandikiye iyi Komisiyo n’ubundi agaragariza izi mpungenge ariko nka Komisiyo y’amatora bamusubiza ko bagenzuye buri mukandida uri kumwe na Mugabo Nizeyimana Olivier bagasanga nta miziro afite imubuza kwiyamamaza.

Amatora ya FERWAFA yabaye amezi atandatu mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe n’uko Rtd Brig Gen Sekamana Damascène wari umaze imyaka itatu ayoboye, yeguye muri Mata mu gihe mu kwezi gushize heguye abakomiseri batanu, bituma Komite Nyobozi isigarwamo n’abantu batanu badashobora gufata icyemezo icyo aricyo cyose.

 

IHIRWE Chris 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.