Imirambo ya bamwe mu barwanyi ba Ukraine bishwe barwana ku cyambu cy’ingenzi cyo mu majyepfo ashyira uburasirazuba cya Mariupol yageze mu murwa mukuru Kyiv, nk’uko imiryango y’aba basirikare ibivuga.
Iyi miryango ivuga ko ibi byakozwe muri gahunda yo guhererekanya imirambo n’Uburusiya, buri ruhande rubona imirambo 160 y’abasirikare barwo.
Abarwanyi bamaze ibyumweru baraheze mu ruganda rwa Azovstal rwo mu mujyi wa Mariupol. Mu kwezi kwa gatanu, abaharokokeye bafashwe nk’imfungwa.
Amakuru avuga ko abasirikare ba Ukraine barenga 1,000 bafatiwe i Mariupol boherejwe mu Burusiya.
Abo basirikare, bari bafungiwe mu bice bigenzurwa n’abarwanyi bashyigikiye Uburusiya bo mu burasirazuba bwa Ukraine, bajyanwe mu Burusiya gukorwaho iperereza, nk’uko umukozi wo mu rwego rw’umutekano rw’Uburusiya yabibwiye ibiro ntaramakuru Itar-Tass bya leta y’Uburusiya.
Uwo muntu wo mu rwego rw’umutekano yavuze ko guhererekanya imfungwa ari byo bigiye gukurikiraho.
Nta kubyemeza kwari kwabaho ku ruhande rwa Ukraine, ariko mbere Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko atekereza ko abarenga 2,500 mu barwanaga ku ruganda Azovstal bafunzwe n’Uburusiya.
Abo barimo n’abarinzi b’umupaka, abapolisi n’abashinzwe umutekano barindaga ubutaka bw’iki gihugu.
Ukraine ivuga ko abarwanyi ba nyuma barwanaga kuri Mariupol bahawe amategeko yo kuhava mu rwego rwo kurokora ubuzima bwabo.
Ivuga ko bari bageze ku ntego yabo y’ingenzi yo gutuma abasirikare b’Uburusiya batinda kuhigarurira no kudatuma abo basirikare bashobora koherezwa ku zindi ngamba gutangayo umusanzu.
Uburusiya buvuga ko abo barwanyi byabaye ngombwa ko bishyira mu maboko yabwo nyuma yuko bemeye ko batsinzwe.
Mu kwezi kwa gatanu ni bwo Mariupol yafashwe n’Uburusiya nyuma yo kumara amezi bayigose ndetse banayimishaho ibisasu, urebye bisa nk’ibyahanaguye uwo mujyi.
Abategetsi ba Ukraine bagereranya ko abantu babarirwa mu bihumbi barimo n’abana, bashobora kuba barahiciwe.
Abo bategetsi bamaze n’igihe baburira ko hashobora kwaduka indwara ya kolera muri uwo mujyi, aho byemezwa ko imirambo myinshi ikirenzweho n’ibyasenyutse.
Amakuru avuga ko umuyoboro utwara imyanda wanduje imiyoboro y’ingenzi inyuramo amazi muri uwo mujyi.
Nyuma ya Mariupol, abasirikare b’Uburusiya bahise berekeza ku mujyi wa Severodonetsk n’umujyi bituranye wa Lysychansk. Gufata iyi mijyi yombi byatuma Uburusiya bugenzura akarere ka Luhansk.
Akarere ka Luhansk, hamwe n’akarere ka Donetsk, twombi ni two tugize akarere ka Donbas. Uburusiya bwatangaje ko bugambiriye gufata Donbas.
Urujijo ku kizaba ku barwanyi
Mu butumwa bwo ku rubuga rwa Telegram bwo ku wa mbere nijoro, imiryango y’abarwanyi ba Ukraine yavuze ko “imirambo y’abarwanaga kuri Azovstal bishwe” yageze mu murwa mukuru Kyiv.
Iyo miryango yavuze ko kimwe cya gatatu (1/3) cy’iyo mirambo ari iy’abarwanyi bo mu mutwe wa Azov, kandi ko igikorwa cyo kumenya ba nyir’iyo mirambo gikomeje ndetse ko gishobora kumara igihe kigera ku mezi atatu.
Uburusiya ntiburemeza ku mugaragaro ihererekanywa ry’imirambo.
Ariko umunyamakuru w’Umurusiya utara amakuru ku ntambara, Irina Kuksenkova, ku wa gatanu yatangaje ko guhererekanya imirambo kwabayeho ahantu abasirikare ba Ukraine n’abasirikare b’Uburusiya bahuriye mu karere ka Zaporizhzhia ko mu majyepfo. Yavuze ko buri ruhande rwakiriye imirambo 160.
Perezida Zelensky yavuze ko abakuru b’ubutasi bwa Ukraine barimo gukora kuri gahunda yo gutuma abarwanyi barokotse barekurwa, ariko ntiyagira andi makuru atanga.
Ukraine irashaka ko ishyikirizwa abo barwanyi bose, ariko abadepite benshi bakomeye bo mu Burusiya barimo gusaba ko bamwe muri abo basirikare – by’umwihariko abo mu mutwe wa Azov baburanishwa.
Uwo mutwe washinzwe mu mwaka wa 2014. Mbere, bamwe mu barwanyi bawo bari bafitanye isano n’imitwe y’ubuhezanguni.
Ukraine ivuga ko kuva icyo gihe uyu mutwe wavuguruwe kandi ubu ukaba utari muri politiki.
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yakomeje kuvuga ko igikorwa cyihariye cy’igisirikre cye, cyatangiye ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, kigamije gukuraho aba Nazi no gukuraho igisirikare muri Ukraine.
Nta gihamya yatanze yo kwemeza ibyo yavuze, ariko abategetsi b’Uburusiya akenshi bagiye bakomoza ku mutwe wa Azov.
Ariko muri Ukraine, abantu benshi babona abasirikare bo mu mutwe wa Azov nk’intwari z’igihugu, zirwanya ahubwo icyo bavuga ko ari ubutegetsi bushya bw’aba Nazi bwa Perezida Putin.
Source: BBC