Urujyendo rwa Perezida Kagame muri RDC rwitezweho byinshi ku bihugu byombi


Abakuru b’ibihugu byombi bongeye guhurira ku mupaka wa La Corniche kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, aho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakiriye Perezida Paul Kagame mu ruzindukorw’umunsi umwe yagiriye muri iki gihugu.

Perezida Kagame yakirwa na mugenzi Tshisekedi i Goma; 

Nyuma yo kureba ibyangijwe n’ikirunga mu Mujyi wa Goma, biteganyijwe ko bari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru kiza kubera kuri Serena Hotel i Goma nyuma bagirane ibiganiro bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi ndetse no gukemura  ibibazo byatejwe n’iruka ry’ikirunga mu bihugu byombi.

Hitezwe kandi isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagati y’ibihugu byombi.

I Goma, iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryangije imihanda ireshya na Kilometero 18, inzu 1000 zirasenyuka, imiyoboro y’amazi iracika ku buryo hari baturage bari ahantu byabasaga gukora urugendo rw’ibilometero 20 kugira ngo bagere ku mazi meza.

Abantu 288.044 bavuye mu byabo, muri bo abarenga ibihumbi 10 bahungira mu Rwanda n’aho abagera kuri 32 bicwa n’iruka ry’iki kirunga.

Imiyoboro y’amashanyarazi nayo yarangiritse ku buryo ibice bimwe na bimwe bya Goma bicanirwa n’u Rwanda. Mu Mujyi wa Goma, yaba ibitaro, iminara y’itumanaho, hoteli n’ibindi bikoresha umuriro uturuka ku miyoboro yo mu Rwanda muri iki gihe.

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.