Ibitaro bya Faisal bigiye gukemura ibibazo bya benshi bivurizaga mu mahanga

Ibitaro by’Umwa Faisal biri mu byambere bikomeye u Rwanda rufite, biherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, ubusanzwe biri mu bimaze imyaka myinshi bikora mu gihugu cy’u Rwanda. Mu myaka 30 bimaze ubu hatangijwe imirimo yo kubivugurura bikaba byavurirwamo indwara zivurwa n’ibitaro bikomeye ku isi. Ubusanzwe iyo Umunyarwanda warwaraga indwara zirimo iz’umutima, impyiko n’izindi zisaba kubagwa, zoherezwaga mu bihugu byo hanze nka Kenya cyangwa akanoherezwa mu gihugu cy’Ubuhinde. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bitiriwe umwami Faisal Dr.Edgar Kalimba yatangaje ko ari amahirwe Abanyarwanda bagize yo kugabanyirizwa akayabo batangaga bajyiye i mahanga.…

SOMA INKURU

Gasabo: Umugore wicuruzaga yishwe

Mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru y’umugore witwa Ikirezi Shekira wishwe agasangwa mu nzu bivugwa ko yari yajyanwemo n’umusore bicyekwa ko basambaniragamo. Abazi uyu mugore bavuga ko yakoraga uburaya ngo akaba yari yajyanye n’uyu musore muri iyi nzu n’ubundi ngo ari ubusambanyi bagiye gukora n’ubwo byaje kurangira aburiyemo ubuzima. Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru BWIZA.com dukesha iyi nkuru yagize ati “Icyo numvishe nuko uwo musore yatahanye umugore yamara kumusambanya akamwica. Undi yagize ati “Ni umugore wari warabuze uko agira akora uburaya.Saa cyenda z’igicuku yagiye gutega,ahura n’umusore…

SOMA INKURU

Nyuma y’iminsi itari mike aba mu ndiri z’ingona yabonetse ari muzima

Umugabo witwa Milan Lemic w’imyaka 29 ukomoka mu gihugu cya Australia wari waraburiwe irengero kuva kuwa 22 Ukuboza 2019,yabonetse ari muzima nyuma y’ibyumweru 3 yari amaze aba mu ishyamba ryuzuyemo ingona nyinshi. Uyu mugabo watangaje benshi ngo yari amaze ibi byumweru byose arya imbuto zo muri iri shyamba ritageramo abantu ndetse polisi yo yari izi ko izi nyamaswa z’inkazi zamwivuganye. Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Polisi yavuze ko uyu mugabo yabonetse nyuma yo kugira ibyago imodoka ye igapfira muri iri shyamba rya Daintreeryo muri Leta ya Queensland iri mu majyaruguru…

SOMA INKURU