Iran: Abanyeshuri bigaragambije bamagana ubuyobozi


Abanya Irani biganjemo abanyeshuri kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 biriwe mu murwa mukuru Tehran, bigaragambya bagamije kwerekana umujinya bafitiye abayobozi babo, aho batatinye kwita abayobozi babo abanyabinyoma nyuma yo guhakana ko ari bo barashe indege ya Ukraine.

Iyi myigaragambyo yabereye muri kaminuza ebyiri, aho abari bayirimo batewe ibyuka biryana mu maso.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter abatera akanyabugabo.

Perezida Trump yashimiye Abanyeshuri bo muri Iran bigaragambije batuka ubuyobozi bwabo.

Perezida wa Iran, Hassani Rouhani yemeje kuwa Gatanu w’iki cyumweru ko ingabo z’igihugu zibeshye zikayirasa.

Perezida Trump abinyujije kuri Twitter yashimiye aba banyeshuri bo muri Iran ababwira ko America ibari inyuma kandi ko ari intwari.

Perezida Trump yanditse ubutumwa bwiwe kuri Twitter, mu cyongereza no mu gi Farsi (cyangwa igi Perse, ururimi ruvugwa muri Irani) ati:

Ku ntwari z’abanya Irani bababaye. Nahoze ndi kumwe namwe kuva ngeze ku butegetsi kandi leta nyoboye izabagwa inyuma. Turi gukurikiranira hafi iyo myigaragambyo yanyu. Ubutwari bwanyu buratanga icyizere“.

Amakuru aravuga ko aba banyeshuli basaba abayobozi ba Iran kwegura barimo n’umuyobozi w’ikirenga Ayatollah Khamenei.

Uyu Khamenei yavuze ko ibyabaye byo kurasa iriya ndege ari ukwibeshya ku ikiremwamuntu, mu gihe Perezida Hassan Rouhani avuga ko “Irani ibabajwe cyane n’iryo kosa”.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Irani, Javad Zarif, ashinja Amerika ko ariyo yatumye iyi ndege iraswa.

NIYONZIMA Theogene 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.