Umutekano wakajijwe mu gace Bobi Wine n’abo bareganwa baburaniramo


Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ni umwe mu badepite batavuga rumwe n’ ubutegetsi akaba aherutse gutorwamo mu gace ka Wadri n’ abandi 34 biteganyijwe ko bagezwa imbere y’ urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2018. Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza imihanda yerekeza ku rukiko rwa Gulu yafunzwe n’ inzego z’ umutekano n’ abashinzwe umutekano wo mu muhanda. Si icyo gusa kuko igisirikare na polisi bacunze umutekano ku mihanda y’ Akarere ka Gulu.

Depite Bobi Wine

Depite Bobi Wine na bagenzi baragezwa imbere y’ urukiko bahatwe ibibazo ku byaha bakekwaho birimo no kugambanira igihugu. Daily Monitor yatangaje ko abandi bakekwa ari Depite Paul Mwiru, Depite Gerald Karuhanga, umurinzi Edward Sebuufu ufite akabyiniriro ka Eddie Mutwe.

Ibi birego bifite inkomoko ku mvururu zavutse muri Kanama 2018 ubwo ahitwa Wadri batoraga umudepite usimbura nyakwigendera Ibrahim Abiriga. Uwo munsi imodoka imwe muzirindira umutekano Perezida Museveni ndetse n’ umushoferi wa Bobi Wine mushoferi.

 

Teta Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.