Fireman yasabiwe iminsi 30 y’igifungo


Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2020 nibwo Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Umuraperi Fireman uregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Fireman yasabiwe iminsi 30 y’igifungo hamwe n’uwo bafatanyije ibyaha

Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare tariki 31 Ukuboza 2019, aho yaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje, ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.Soma hano uko bireguye mu rukiko ku byaha bashinjwa

Mu iburana ku ifungwa n’ifungura abaregwa bose bahakanye ibi byaha bashinjywa.

Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu, bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

Umuhanzi Jay C yari yatanze icyangombwa cy’ubutaka bwe nk’ingwate kugira ngo mugenzi we akurikiranwe ari hanze.

Jay C usa naho yakuranye na Fireman ndetse na Bulldogg baririmbanye muri Tuff Gangz bari mu isomwa ry’uru rubanza.

Impamvu Fireman ari kuburanira mu rukiko rwa gisirikare kandi ari umusiviri ni uko icyaha akekwaho yagifatanyije n’umisirikare witwa Cpl Murwanashyaka Modeste.

IHIRWE Chris

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.