Yatawe muri yombi, anakatirwa n’urukiko azira gukurikirana umunuko w’inkweto z’abaturanyi


Mu Bugiriki, umugabo w’imyaka 28 y’amavuko aherutse kubaranishwa n’urukiko rumuhamya icyaha cyo kubangamira abaturanyi be, kuko yahoraga avogera ingo zabo ajyanywe no kwinukiriza inkweto baba basize hanze kugira ngo zijyemo umwuka mwiza.

Uwo mugabo utaratagajwe amazina, yatawe muri yombi ku itariki 18 Ukwakira 2024, nyuma y’uko umwe mu baturanye nawe mu gace kitwa Sindos, mu birometero 15 uvuye mu Mujyi wa Tesaloniki amufatiye mu rupangu rwe, akamusanga arimo yinukiriza inkweto bari basize hanze ngo zinyuremo umwuka mwiza.

Iyo ngo ntabwo yari inshuro ya mbere uwo mugabo afatwa yavogereye ingo z’abandi ajyanywe no kwinukiriza inkweto zabo, uwo muturanyi ngo yahise ahamagara Polisi.

Polisi ikimara kumufata ngo yamushyikirije urukiko rwa Tesaloniki, nyuma yo kumva imyiregurire ye ndetse n’ibyo abatangabuhamya bavuga, rumuhanisha igihano cyo gufungwa ukwezi muri gereza, gisubitse no kuzamara imyaka itatu y’igerageza.

Ari mu rukiko, uwo mugabo yagize ati, “Sinzi icyatumye mu by’ukuri nisanga nkora igikorwa kigayitse nk’iki. Ndumva kinteye isoni nanjye ubwanjye ndumva nigaye. Nzasaba ubufasha kugira ngo ibi bimbaho bitazagenda birushaho kuba bibi”.

Yiyemereye ko ibikorwa bye ari bibi ndetse abisabira imbabazi, yongera ko nta muntu yari agamije kugirira nabi binyuze muri ibyo bikorwa bye. Abaturanyi be nabo bahamya ko atigeze abahohotera mu bundi buryo, ariko ko babangamirwa n’ibyo bikorwa bye bitangaje.

Umwe mu baturanyi yabwiye urukiko ati, “Numvise bindenze njya kuri Polisi, bambwiye ko nzahamagara 911 ninongera kumubona yinukiriza inkweto. Ubwo nakomeje gucunga ku munsi wa gatatu aba aragarutse mpamagara Polisi iraza iramufata. Imufata ari mu gikorwa, kandi ntiyigeze agaragaza imyitwarire yo gushaka guhangana. Mu gihe undi muturanyi yari amubajije igituma akora ibyo bikorwa, yamusubije ko bimufasha kumva ubuzima bwe bumeze neza. Numva namufasha kureka ibi bikorwa”.

Umuturanyi wamutangiye ikirego mu rukiko, yavuze ko yari amaze kumfatira iwe yinukiriza inkweto inshuro eshatu zitandukanye, mu gihe abandi baturanyi harimo abavuze ko bamaze kumubona mu gihe gisaga amezi atandatu yinukiriza inkweto zabo.

Uyu mugabo wafashwe yinukiriza inkweto z’abaturanyi be, abajijwe na Polisi yagize ati, “Ndabizi ko ubu ari uburwayi, ngiye gukora ibishoboka kugira ngo nongere kumera neza”.

 

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.