Kuva mu mwaka w’i 2000, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda cyakoraga ubushakashatsi ku mibereho y’ingo, kikabukora buri myaka itanu.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa muri 2016-2017 bwagaragaje ko 25% by’ingo ziyobowe n’abagore, naho 6% zikayoborwa n’abagore nta mugabo uhari.Byaragaragaye kandi ko abagore bayoboye ingo bashaje ugereranyije n’abagabo, hafi 35.8 ku ijana by’abagore bayoboye ingo bafite imyaka 60 kuzamura mu gihe abagabo bari muri iyo myaka bayoboye ingo ari 13 ku ijana.
Ubwo bushakashatsi buba bugamije gukusanya amakuru ku mpinduka zishobora kuba zarabayeho mu mibereho y’abaturarwanda ( aha twavuga nk’ubukene, ubusumbane hagati y’abakize n’abakennye, abakora n’abadakora, uburezi, ubuzima, imiturire, uko abaturage babayeho, ibibatunga n’ibindi).
Kuva mu mwaka wa 2014 ubwo bushashakashatsi bwatangiye kujya bukorwa buri myaka itatu aho kuba buri myaka itanu kugirango haboneke amakuru atamaze igihe kirekire cyane.
Ubushakatsi ku mibereho y’ingo buheruka bwakozwe mu myaka ya 2016/2017 bugashyirwa ahagaragara ku ya 6 Ukuboza 2018, bwagaragaje ko muri rusange umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 7.5 % mu mwaka, hagati y’umwaka wa 2017 na 2018, hahimbwe imirimo mishya idashingiye ku buhinzi ingana na 166,058 hamwe n’imirimo 40,132 ishingiye ku buhinzi. 25% y’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi yari iri mu bwubatsi. Abanyarwanda 86% imibereho yabo yabaye myiza kurushaho ugereranyije n’imibare yo muri 2006 kuko yari kuri 59 %.
Umutegarugori wo ku Nyundo mu Ntara y’Uburengerazuba utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “ Mbona ubu bushakashatsi buzatanga ishusho y’imibereho y’abaturage muri rusange”.
Undi mugabo utuye mu Murenge wa Muhabura, mu Karere ka Musanze we yagize ati “Ubu bushakashatsi buzadufasha kumenya aho umuntu yavuye n’aho ageze mu gihe runaka.”
Ubu bushakashatsi ku nshuro ya 6 buri gukorerwa mu ngo 14 580 n’Imidugudu 1260 byatoranyijwe mu Rwanda hose.
Ubwanditsi