Ubukene bw’iwabo bushyize ubuzima bwe mu kaga


Inkuru dukesha The citizen TV, atangaza ko umwana w’imyaka 10 wo mu gihugu cya Kenya yafashe umwanzuro wo kwisiramuza icyuma gihata, buturutse ku bukene bw’iwabo, aho yasabye ababyeyi be amashilingi 1000 ni ukuvuga ibihumbi 9000 by’amafaranga y’u Rwanda yo kwisiramuza barayabura.

Uyu mwana yisiramuye mu kwezi gushize kubera ko yari afite ikibazo cy’uko yaserezwaga n’abandi bana bangana mu gihe bari bamaze mu kiruhuko.

Umuryango w’uyu mwana nta bushobozi wari ufite, yewe ngo babuze n’ayo bakwishura Kisii batuyemo, bahitamo kumusubiza mu rugo kandi akeneye ubuvuzi bwihariye.

Kugeza ubu uyu mwana ntabwo arakira, ubuzima bwe ngo bumeze nabi, gusa batangiye gutabaza ngo leta ibafashirize umwana.

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko igikorwa cyo gukebwa/gusiramura mu majyaruguru y’Afurika kigeze kuri 92% ahanini bitewe n’ubwiganze bw’abayoboke ba Islam bemera ko iki gikorwa gikwiye, mu gihe mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara kiri kuri 62%.

Muri Kenya, kwisiramuza bifatwa nk’umugenzo wa gakondo bikaba biri kuri 84%, bikorerwa mu bitaro n’amavuriro, ku rundi ruhande bigakorwa n’abavuzi ba gakondo nko muri Kikuyu, agace katsimbaraye ku muco n’imyemerere gakondo, bo bifashisha ibyuma bihata gusa isaranganwa ryabyo OMS ivuga ko ryongera ibyago byo kwanduzanya indwara zirimo SIDA.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.