Muhanga: Umugore n’umugabo bapfuye bitunguranye

Mu Karere ka Muhanga, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2020, nibwo Umugabo witwaga Sixbert bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, binjiye mu nzu basanga umugore we Uwamariya nawe yishwe atemaguwe. Umukozi wo muri uru rugo Irakiza Anita avuga ko ba nyakwigendera nta makimbirane bari bafitanye. Byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya 2 , Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye. Inzego z’ ubuyobozi, RIB na Polisi bakimara kumenya aya makuru bagiye aho byabereye batangira iperereza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyamabuye Rurangwa Laurent yagize ati “Twasanze yimanitse…

SOMA INKURU

Ubukene bw’iwabo bushyize ubuzima bwe mu kaga

Inkuru dukesha The citizen TV, atangaza ko umwana w’imyaka 10 wo mu gihugu cya Kenya yafashe umwanzuro wo kwisiramuza icyuma gihata, buturutse ku bukene bw’iwabo, aho yasabye ababyeyi be amashilingi 1000 ni ukuvuga ibihumbi 9000 by’amafaranga y’u Rwanda yo kwisiramuza barayabura. Uyu mwana yisiramuye mu kwezi gushize kubera ko yari afite ikibazo cy’uko yaserezwaga n’abandi bana bangana mu gihe bari bamaze mu kiruhuko. Umuryango w’uyu mwana nta bushobozi wari ufite, yewe ngo babuze n’ayo bakwishura Kisii batuyemo, bahitamo kumusubiza mu rugo kandi akeneye ubuvuzi bwihariye. Kugeza ubu uyu mwana ntabwo…

SOMA INKURU

Uganda: Bobi Wine yakomwe mu nkokora

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, Umuhanzi akaba n’umudepite muri Uganda, kugeza ubu akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi, we n’abafana be batandukanye bafungiwe ahitwa Kasangati ubwo bari mu nzira berekeza ahitwa Gayaza gutangira gutegura amatora ya Perezida. Bobi Wine wavuze ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu mwaka wa 2021,yazindutse ajya gusura abakunzi be muri Gayaza kugira ngo arebe ko bamushyigikiye kuri gahunda yo kwiyamamariza kuyobora Uganda muri 2021. Bakigera ahitwa Kasangati,Bobi Wine n’abamabari be basanganiwe na polisi ibatera ibyuka biryana mu maso,abandi batabwa muri yombi nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri…

SOMA INKURU

Abaturage ba Iran bariye karungu

Mu muhango wo gushyingura General Qassem Soleimani wishwe kuwa Kane w’icyumweru gishize n’ingabo za USA mu bitero by’indege zagabye mu mujyi wa Baghdad,abanya Iran basabwe gutanga nibura idolari rimwe kugira ngo haboneke miliyoi 80 z’amadolari yo kwica Trump. Umurambo wa general Qassem Soleimani wagejejwe muri Iran ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 5 Mutarama 2020, bituma mu muhango wo kumwunamira,abantu bose basaba ko iki gihugu cyabo cyakwihorera kuri Amerika. Abanya Iran bari mu gahinda kenshi kubera urupfu rw’uyu mugabo, basabye Leta kwihorera nayo ibasaba ko buri wese yatanga nibura idolari…

SOMA INKURU