Abapolisi b’u Rwanda bakomeje gusimburana mu butumwa bw’amahoro


Nyuma y’igihe cy’umwaka, ahagana Saa 11h35 tariki 29 Mata 2019, nibwo itsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo  bayobowe na ACP Emmanuel Karasi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, batwawe n’indege ya RwandAir.

Abapolisi bari bavuye mu butumwa bw’amahoro

 

Abaje babisikanye n’abandi 160 bagiye muri Sudani y’Epfo

Aba bapolisi basimburanye n’abandi 160 bagiyeyo mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata nabo bazamarayo umwaka.

ACP Karasi yavuze ko mu kazi bakoraga harimo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ariko cyane cyane uw’impunzi.

Ati “Muri uko kurinda abaturage harimo ibikorwa bitandukanye nko kurinda inkambi batuyemo, gucunga umutekano no kurinda abakozi ba Loni, kugira ngo akazi kagende neza.”

Yanavuze ko banagiraga unwanya wo gucunga umutekano mu murwa mukuru Juba, bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano w’iki gihugu.

Mu bindi bikorwa bakoze bikomeye yavuzemo gucungira umutekano abanyeshuri barenga ibihumbi 14 bari mu bizamini bya Leta muri Sudani y’Epfo.

Ati”Urumva kiba ari igikorwa gikomeye, kugira ngo ubakure mu nkambi ubatware mu bice bavuyemo bahunze.”

Mugenzi we CIP Bampire Liberata yavuze ko yavuze ko bishimiye kuba bongeye kugaruka mu Rwanda kandi ubutumwa bagiyemo babukoze neza. Ati “Turanezerewe, akazi katujyanye kari kenshi, twagakoraga amasaha yose, iminsi yose ntawo kuruhuka, ariko turangije neza inshingano zose twarazitunganyije.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera uri mu bayobozi bakuru ba Polisi bagiye kwakira abasoje ubutumwa, yabashimiye akazi n’ubwitange bagaragaje ubwo bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.