Ubufaransa bwiyemeje guhindura amateka ku banyarwanda


Kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata 2019, Ubwo yakirwaga mu Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite,  Hervé Berville Umudepite  mu gihugu cy’Ubufaransa yatangaje  ko Perezida Emmanuel Macron afite ubushake bwo gukosora amakosa igihugu cye cyakoze mu mateka y’u Rwanda gitera inkunga ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko Perezida Macron ejo yatangaje ko mu Bufaransa tariki ya 07 Mata igomba kuba umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Herve Berville wegereye ukuriye umutwe w’abadepite bo mu Rwanda (perezidante) hamwe n’intumwa ayoboye ari kumwe n’abadepite bo mu Rwanda 

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 5 Mata nibwo Perezida Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo y’impuguke zizacukumbura uruhare igihugu cye cyagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda akaruroha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Depite Hervé Berville  yashimangiye ko iriya komisiyo yashyizweho n’Umukuru w’Igihugu ke ari umusaruro wavuye mu biganiro byamuhuje na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda.  Ati “Ni ubushake bwa Macron bukomeye, ni igikorwa cya politiki na none kandi kigamije kuvuga ngo turashaka kugira uruhare mu bikorwa byo Kwibuka no mu bikorwa by’amateka, kandi turashaka ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba ukundi ,ubundi tugatera imbere dushyize hamwe’.”

Hervé Berville w’imyaka 29 yavanywe mu Rwanda n’ingabo z’abafaransa mu gihe cya Jenoside, arererwa mu Bufaransa yiga Politiki muri kaminuza ya Lille na Masters muri  macroeconomics muri London School of Economics. Mu mwaka wa 2015 nibwo yinjiye mu ishyaka Macron yari yashinze, nyuma  aza  kwegukana  umwanya mu Nteko Ishingamategeko ubwo Perezida Macron yatorerwaga kuyobora Ubufaransa.

 

TUYISHIME Eric

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.