Nyarugenge: Mu mugezi wa Yanze habonetsemo umurambo


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 wari wambaye agapira k’umukara n’agakabutura gato bakunze kwita mucikopa wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo ahazwi nka Yanze, mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Muri iki gitondo nibwo mu mugezi wa Yanze habonetsemo umurambo w’umusore, ukaba wakuwemo wajyanywe ku bitaro bya Polisi

Abatuye muri aka gace banyuranye batangaje ko atari uwo muri aka gace kuko n’ishusho ye ari bwo bwa mbere bari bayibonye.

Bati “Ntabwo twari tumuzi nibwo twari tukimubona, ashobora kuba atari uwo muri ibi bice. Uyu murambo wabonetse hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice. Ni abagenzi bari hakurya bamubonye agaragara igice kimwe noneho bamaze kubivuga natwe twahise tujyayo duhamagara polisi.”

Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’icyishe uwo muntu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Umutesi Goretti, yavuze ko bagiye gutanga amatangazo yo kurangisha kugira ngo bamenye umuryango wa nyakwigendera n’imyirondoro ye.

Ati“Ntabwo twari twamenya uwo ari we kuko umurambo wari wamaze kwangirika kandi nta byangombwa yari afite”.

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.