Ubufaransa bwiyemeje guhindura amateka ku banyarwanda

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata 2019, Ubwo yakirwaga mu Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite,  Hervé Berville Umudepite  mu gihugu cy’Ubufaransa yatangaje  ko Perezida Emmanuel Macron afite ubushake bwo gukosora amakosa igihugu cye cyakoze mu mateka y’u Rwanda gitera inkunga ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko Perezida Macron ejo yatangaje ko mu Bufaransa tariki ya 07 Mata igomba kuba umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 5 Mata nibwo Perezida Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo y’impuguke zizacukumbura…

SOMA INKURU

Ikoreshwa ry’ijambo intambara rikwiriye kwitondera-Perezida Kagame

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mata 2019, nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda  hatangijwe icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yatangaje ko intambara atari ikintu cyakabaye cyihutirwa, ku buryo akenshi n’ikoreshwa ry’ijambo intambara rikwiye kwitonderwa kuko iyo utekereje icyo rivuze ku buzima n’ibindi bintu bihatakarira, atari ikintu cya mbere, cya kabiri cyangwa cya gatatu gikenewe. Ibi Perezida Kagame akaba yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yavuze  ku bagiye bagerageza guhungabanya umutekano yemeza ko baba bagerageza gusembura u Rwanda bibeshya ko bazabyungukiramo…

SOMA INKURU