Ikibazo cya interineti kiri kuvugutirwa umuti kugera ku Nkombo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 nibwo u Rwanda rwohereje icyogajuru cyarwo cyiswe “Icyerekezo”mu kirere,kizafasha kubona Internet by’umwihariko ku kirwa cya Nkombo. Iki gikorwa cyo kohereza icyogajuru cy’u Rwanda mu isanzure, cyatangiye saa tanu n’iminota 37 z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, kibera muri Guyana muri Amerika y’Amajyepfo ku bufatanye n’ikigo cyitwa One Web. Intego y’iki cyogajuru ni ugufasha u Rwanda gukwirakwiza interineti ku buryo bworoshye mu bigo by’amashuli bitandukanye,by’umwihariko ku kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu,cyagorwaga no kuboa internet kubera ko…

SOMA INKURU

Ntibikwiriye kubangamira ushaka kubaka umusarani-Senateri Ntawukuriryayo

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène, umwe mu bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko atiyumvisha uburyo umuntu yabaho nta musarani, biturutse ku mananiza y’inzego z’ibanze, akaba yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukuraho amananiza bashyira ku baturage igihe bashaka kubaka imisarani. Senateri Ntawukuriryayo ati “Ese umuntu w’umunyarwanda ubundi abaho atagira umusarane kubera iki? Ese umusarane wemewe mu Rwanda ufite ibihe bipimo? ni umusarane w’ibati rishyashya, ukinze, utinze, uhomye. Ariko iyo ubiganiriye n’inzego z’ibanze usanga bavuga ngo umuntu udafite umusarane w’ibati ngo ntabwo ari umusarane.” Yakomeje avuga…

SOMA INKURU

Perezida Nkurunziza ntakozwa ibyo gucyura ingabo zari muri Somalia

Ubwo Perezida w’igihugu  cy’u Burundi Nkurunziza Pierre yamenyaga icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gisaba gucyura ingabo 1000 z’iki gihugu zari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia bitarenze uku kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka wa 2019, ntiyabyishimiye kuko byinjirizaga igihugu. Amakuru dukesha Deutsche Welle atangaza ko Perezida Nkurunziza yababajwe n’iki cyemezo kuko ziriya ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia yari amahirwe akomeye yinjirizaga igihugu amadovize. Ibi bibaye izi ngabo zinjizaga byibuze miliyoni 18 z’amadorali mu gihugu,  buri musirikare umwe ikamubarira amadolali 1028 buri kwezi, ikanishyura guverinoma amadolali…

SOMA INKURU

Kubungabunga ibidukikije isoko y’ubuzima bwiza

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gashyantare 2019, nibwo hatangijwe amahugurwa y’iminsi 7 agamije gufasha abanyamakuru kumenya uko hatangazwa inkuru zifasha abaturarwanda kubungabunga ibidukikije. Yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije “REMA” ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, hakaba hashimangiwe ko nta buzima bwiza abantu bagira mu gihe ibidukikije bititaweho uko bikwiriye. Akaba ari muri urwo rwego abanyamakuru basabwe gukora inkuru zijyanye n’igihe mu gufasha abaturarwanda kubungabunga ibudukikije hibandwa ku bikorwa bikiri mu gishanga, ingaruka zo kwangiza ibidukikije ku buzima, icibwa ry’amashashi hamwe n’ihindagurika ry’ibihe. Nsanzimana Djuma umukozi wa REMA ushinzwe amahugurwa…

SOMA INKURU

Musenyeri warumaze imyaka myinshi mu murimo yatabarutse

Mu myaka 66 yaramaze mu murimo wa kiliziya, Musenyeri Eulade Rudahunga wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda bakora umurimo umwe, yitabye  Imana ejo hashize, afite imyaka 97 y’amavuko. Musenyeri Eulade Rudahunga yahawe ubusasiridote mu mwaka w’1953, yari amaze iminsi arwaye yaguye mu bitaro ejo hashize kuwa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019. Musenyeri Eulade Rudahunga yabaye uwa 111 uhawe ubupadiri mu Rwanda, kugeza ubu akaba ari we  warufite imyaka myinshi muri uyu murimo kurusha bagenze be. TUYISHIME Eric

SOMA INKURU

Ibintu 4 byatera abanyafurika ubuzima bwiza -Perezida Kagame

Ubwo yari mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe, bigira hamwe icyatuma Abanyafurika bagira ubuzima bwiza, buri wese agerwaho n’ubuvuzi, Perezida Kagame yashimangiye ko gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuzima bw’abaturage byagize ingaruka nziza ku mugabane wa Afurika, nubwo yemeje ko hakiri byinshi byo gukora, aribwo yahishuye ibintu 4 byafasha kugera ku ntego. Perezida Kagame yagize ati “Reka mbahe iyi mikoro ine, icya mbere za leta zigomba kwemera kandi zikaba ziteguye gushyira ubushobozi mu bikorwa by’ubuvuzi, ikimenyetso cyiza cy’ibi ni ibimaze kugerwaho twakoze bigamije gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi mu Muryango wa Afurika…

SOMA INKURU

Manchester city go top after victory Against Everton at Goodson Park

  Now Man city is on top of the premier league which is the best advice, the lesson is never give up “said pep guardiola’’ Defender Aymeric laporte met David Silva’s free- kick to head home his fourth goal of the season, putting city in front before half – time. Sergio Aguero and Raheem sterling both spurned decent opportunities to extend city’s lead after the break before Gabriel Jesus sealed victory in stoppage time. It was far from a vintage display by city, who instead had to show their battling…

SOMA INKURU

Umubyeyi wa Cristiano yagaragaje ko ubuzima bw’umwana we butatuma afata ku ngufu

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo   Dolores Aveiro yavuze ko azi neza umuhungu we ndetse yibaza icyo Mayorga yari agiye gukora muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo asaba n’ubutabera kubitekerezaho. Uyu mubyeyi yashimangiye ko umuhungu we atigeze afata ku ngufu Kathryn Mayorga wabimushinje ndetse avuga ko uyu mukobwa atari agiye gukina amakarita muri Hoteli yarimo Cristiano Ronaldo. Uyu Mayorga yemeje  ko Cristiano Ronaldo yamufashe ku ngufu ubwo bahuriraga muri Hoteli mu mwaka wa 2009 ubwo yiteguraga kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid avuye muri Manchester United, ariko umubyeyi wa Cristiano ntabikozwa, yagize ati…

SOMA INKURU

Ukunganya kwa Barcelone na Real Madrid kwahawe impamvu nyinshi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukino wabereye kuri ‘Camp Nou stadium’ witabirwa n’abantu ibihumbi 92 008, ikipe ya FC Barcelone yari iri mu rugo yakinnye iminota 63 y’uyu mukino idafite kabuhariwe Lionel Messi wagize ikibazo cy’imvune mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Valencia CF muri shampiyona ya Espagne mu mpera z’icyumweru gishize, gituma akora imyitozo inshuro imwe gusa muri iki cyumweru, ibi bikaba ari byo byatumye FC Barcelone inganyiriza iwabo 1-1na Real Madrid. Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Real Madrid ifite…

SOMA INKURU