Covid-19 ikomeje kwivugana abatari bake mu Rwanda no ku isi


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje urupfu rw’abantu babiri bazize icyorezo cya COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 42 n’umugabo w’imyaka 55 bo mu Mujyi wa Kigali, batuma umubare w’abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ugera ku 112.

Ni mu gihe uyu munsi kandi hatangajwe abarwayi bashya 103 barimo abo mu Mujyi wa Kigali 82, Rubavu 6, Musanze 3, Huye 3, Muhanga 2, Nyanza 2, Ruhango 1, Rusizi 1, Burera 1, Kayonza 1, na Nyagatare 1.

Muri rusange, abamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda ni 9,050 barimo 2,006 bakirimo kwitabwaho n’abaganga.

Hakize abantu bashya 62 bituma umubare w’abamaze gukira ugera ku 6,940 bangana na 76.6 % by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, babonetse mu bipimo 750,081 birimo 4,829  byafashwe uyu munsi.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza hagiye hagaragara imibare idasanzwe y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19, Inzego z’ubuzima zikaba zemeza ko icyo cyorezo kimaze kugira ubukana buteye inkeke mu Gihugu hose.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bamaze kurenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi 881.9, barimo abantu barenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi 380.1 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 68.7 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 87.3 barimo abasaga  miriyoni 62.9 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 885.

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.